Zahhad na Ziya Paval, couple y’aba-transgender yo muri Leta ya Kerala mu Buhinde, bakoze amateka adasanzwe ubwo babyaranaga umwana, nyuma y’uko Zahhad wavutse ari umukobwa ariko nyuma akihindura umugabo atewe inda na Ziya wavutse ari umuhungu ariko akihindura umugore.

Aba bombi babanye kuva muri 2020, nyuma yo guhitamo kubaka urugo no gutangira gutekereza ku muryango wabo. Mu ntangiriro bari bafite igitekerezo cyo kuzafata umwana w’undi muntu bakamurera, ariko nyuma baza guhitamo kubyara umwana wabo bwite.

Zahhad yari yarahinduye ubuzima bwe yiyita umugabo ndetse anatangira gukoresha imiti ya testosterone. Icyakora, yahagaritse iyo miti by’agateganyo kugira ngo ashobore gutwita. Nyuma y’igihe, Zahhad yarasamye maze atwita umwana wabo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, muri Gashyantare 2023, yabyaye umwana w’umukobwa witwa Zabiya, avukira mu bitaro bya Government Medical College Hospital biherereye i Kozhikode, muri Kerala. Yavutse hakoreshejwe uburyo bwo kubyara bwa Césarienne (abazwe).

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE