Nyuma y’iminsi ateguje indirimbo “Irya4”, Bruce Melodie yayishyize hanze ikaba ikubiyeo amategeko 10 urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagenderaho kuko amenshi agize ibyaha.

“Irya 4” ni indirimbo igizwe n’amategeko 10 ariko akibanda cyane ku itegeko rya 4 rivuga ngo “Ntugasambane mureke niba yizanye cyangwa se zikwakane” aho arishimangiza itegeko rya gatanu rivuga ngo subiramo neza wumva itegeko rya kane.

Irindi tegeko riri mu mategeko Bruce Melodie yaririmbye, ni iryo kwishyura amadeni kuko ‘ajenana’ ndetse n’itegeko ry’uko iyo uri ahantu utagakwiye kuba uri uba utari ‘umuntu wa danger’ (Umuntu wiyubashye).

Dore amategeko 10 Bruce Melodie yaririmbye mu ndirimbo ye “Irya4”

  1. Iga kwigira ‘bazanga’ bitari ibyo natwe tuzakwanga
  2. Iga kugira ibanga kuko na mucyeba yakwatsa
  3. Ni pfa kigabo emera ko haso zibaho. Bro byaba ari fo wemeye ko birangira uko
  4. Ntugasambane mureke niba yizanye cyangwa se zikwakane
  5. Subiramo irya 4 ni ko byahoze
  6. Iga kwiyoroshya mwana. Iyo utangiye kwibona birapfa
  7. Nufatisha iyi mihanda, ba ingona nabo ntabwo ari injanga
  8. Peya ideni rirajena
  9. Ntugakine n’itegeko nta mu-lawyer ufite
  10. Ntabwo uri uwa danger niba uri aho utagomba kuba uri.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE