Umubyeyi witwa Mercy Kanini, wo muri Juja mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yabyaye abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe ariko bane muri bo baza gupfa nyuma yo koherezwa mu bitaro kubera kuvuka imburagihe

Ibi byabaye ku wa 13 Nzeri 2026 ubwo uyu mubyeyi yabyaraga abana batanu icyarimwe kandi akababyara atabazwe.

Ikinyamakuru Daily Nation ivuga ko uyu mubyeyi Kanini yari asanzwe afite abana babiri barimo uw’umuhungu n’uw’umukobwa.

Kanini yatangiye kubyara abo bana murukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2026 ariko aza kujyanwa ku Bitaro  bya Thika Level Five Hospital igitaraganya kubera ko abo bana bavutse igihe kitageze kandi bavukana ibiro bidashyitse.

Nyuma yo kubyarira kur’ibyo bitaro, abo bana batanu bahise boherezwa ku bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) i Nairobi kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihariye ndetse abaganga bavuze ko bavukanye ibiro biri hagati y’amagarama 630 na 800.

Kubw’amahirwe make, abana bane baje kwitaba Imana mu gihe undi umwe kugeza ubu twandikaga iyi nkuru yari akivurirwa mu Bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) i Nairobi.

Abangaga n’impuguke mu kubyaza bagira inama abagore batwite abana benshi kwitabira gahunda z’isuzuma ry’ababyeyi batwite (antenatal care) kenshi kandi hakiri kare, kugira ngo hakurikiranwe ubuzima bwabo n’ubw’abana batwite ndetse bemeza ko gukurikiranwa neza bishobora gufasha gutahura ibibazo hakiri kare no kugabanya ingaruka ziterwa no kubyara abana batagejeje igihe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE