Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwigisha abaturage kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere mu rwego rwo gutahura vuba izi kanseri kugira ngo abazifite bavurwe hakiri kare.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026 ku bufatanye bw’Akarere.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Gatsibo muri Nzeri n’Ukwakira hazasuzumwa kanseri y’inkondo y’umura abagore 30.870 bari hagati y’imyaka 30-49, mu gihe abagore bazasuzumwa kanseri y’ibere ari 31.737 bari hagati y’imyaka 50-69.
Umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura, Dr. Jean de Dieu Hategekimana, yavuze ko batangiye kwifashisha abajyanama b’ubuzima kugira ngo basuzume abagore miliyoni 1,2 mu gihugu hose. Yagaragaje ko kugeza ubu bamaze gusuzuma abagore ibihumbi 570 bo mu turere 12, kugira ngo bagere ku ntego ngo ni uko basuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49.
Ati “ Ubu buryo bwo kwisuzuma ntabwo bubabaza, tugerageza guhugura umujyanama w’ubuzima ku buryo yigisha uwo mugore amusanze iwe mu rugo, ibisubizo akabizana ku Kigo Nderabuzima nacyo kikabizana ku bitaro kugira ngo bipimwe. Abajyanama b’ubuzima baturanye na bariya bantu kandi kubageraho biba byoroshye, iyo badufashije bidutwara igihe gito.’’
Umujyanama w’ubuzima witwa Kayitesi Josephine ukorera mu Mudugudu wa Ntende II mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, yavuze ko kuva aho bahuguriwe nibura mu byumweru bibiri amaze gufasha abagore 14 kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura, agaragaza ko abaturage benshi iyo bigishijwe babyumva neza.
Ati “ Hari abahita babyumva bakisuzuma, hakaba ababanza kubyanga ugakomeza ukabigisha bakaza kugera aho bakemera, hari n’ababa bafite imyumvire y’amadini basengeramo bakanga ariko buhoro buhoro iyo ubaganirije bumva akamaro ko kwisuzuma bakemera.’’
Mukamuhoza Dorothee utuye mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugaraga, yavuze ko bari bamenyereye kwisuzumishiriza kwa muganga, agaragaza ko no kwisuzuma byamworoheye kuko yabanje kwigishwa.
Ati “ Aho gutinya kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, watinya kuzumva bakubwira ngo warwaye kanseri y’ibere cyangwa y’inkondo y’umura, rero ntacyo bitwaye kwisuzuma nanjye narabikoze ariko mbanje kwigishwa n’umujyanama w’ubuzima.’’
Imibare itangwa na RBC iheruka yo mu 2024 igaragaza ko abari basuzumwe muri uwo mwaka mu Rwanda abasanganwe kanseri y’inkondo y’umura bari abagore 539 mu gihe abasanganwe kanseri y’ibere bari abagore 616 ndetse n’abagabo 16.
Kugeza ubu u Rwanda rwihaye intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027 aho rukoresha uburyo butatu burimo gukingira 90% by’abangavu Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49, guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo iyi kanseri babonera igihe ubuvuzi bukwiye.

