Mugitondo cyo kuruyu wa Gatanu taliki ya 28 kanama 2026 mukarere ka Kamonyi ahazwi nka bishenyi habereye impanuka ya moto yo mubwoko bwa SPIRO ihitana umugenzi warutwawe naho uwari utwaye(motari) arakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye saa moya zamugitondo aho moto yaturukaga mumuhanda uva mumajyepfo yerekeza mumugi wa Kigali niko kubura kontorore igonga igiti cyiri hepfo yumuhanda, umugenzi Yakubise umutwe kugiti byanamuviriyemo urupfu naho motari we akomereka bikomeye.
Abaturage ndetse nabandi bamotari baraho bavuze ko bakeka ko uwari utwaye moto ashobora kuba yaraye akora bikamuviramo kugira ibitotsi byinshi atwaye akaba aribyo byatumye abura kontorore naho abandi bakavuga ko ashobora kuba yari yanyweye inzoga nyinshi akaba arizo zamuteye kurenga umuhanda akajya kugonga igiti.
BVN RWANDA Yabajije abashinzwe umutekano baraho bavuga ko kugeze ubu hataramenyekana ikibazo motari yagize kugira ngo abe yarenga umuhanda, bavuze kandi ko bitewe nuko umumotari ameze batahita bamenya ikibazo yarafite bisaba kubanza gupima amaraso ye.
Umurambo wuwitabye Imana watwawe n’imbangukiragutabara naho uwakomeretse yajyanywe kwamuganga kwitabwaho hanakurikiranwa ikibazo yagize.

