Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro, yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu kirombe kimaze igihe kidacukurwamo amabuye y’agaciro, kiramugwira arapfa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo ho mu Mudugudu wa Mucaca, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026.
Amakuru ni uko uyu musore wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe atuye mu Murenge wa Rusebeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko uyu musore yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kitagikoreshwa.
Ati “Uriya musore agiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu mbago za kompanyi MPC imaze igihe ihagaze kuhacukura kubera ko nta mabuye akibonekamo, nibwo igisimu cyamugwiriye ahita ahasiga ubuzima.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya kwiba amabuye y’agaciro kuko bashobora kuhatakariza ubuzima, abibutsa ko bakwiye kwegera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

