Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinee, Mamadi Doumbouya uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026, bagaruka ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’izindi ngingo impande zombi zihuriyeho n’ubucuruzi n’ishoramari.
Ibiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 15 Gicurasi 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugira buti “Abakuru b’ibihugu bombi n’amatsinda yabo baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere myiza.”
Guinée-Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi zakozwe mu bihe binyuranye mu myaka ya vuba n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.