Producer Ishimwe Clement yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Isengesho rya Mama” yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo, agaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umubyeyi we ndetse n’ababyeyi bose bagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’ubuzima bw’abana babo.
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yise ‘Afro Legacy’, akaba avuga ko yayanditse ashingiye ku buzima n’urukundo yakuze abonana umubyeyi we, ariko ko ubutumwa buyikubiyemo bureba buri mubyeyi wese ugira uruhare mu kurera no gusabira abana be umugisha.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Clement yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse atekereza kuri Mama we, ariko anashaka ko iba impano yihariye ku babyeyi bose. Yagize ati: “Ni byo rwose mu kwandika iyi ndirimbo nashingiye ku mubyeyi wanjye ariko nibaza ko ari ukuri ku babyeyi bose.”
Yakomeje avuga ko impamvu yayishyize kuri Album ye “Afro Legacy” ari uko yashakaga ko umubyeyi we ndetse n’abandi babyeyi bose bamenya ko abana babo babazirikana kandi babashimira ibyo babakoreye.
Ati: “Iyi ndirimbo nayishyize kuri Album kugirango we n’ababyeyi bose bamenye ko tubakunda kandi tuzirikana ibyo badukoreye. Muri rusange, navuga ko ari impano mpaye ababyeyi b’abagore bose.”
“Isengesho rya Mama” ni indirimbo yumvikanamo amarangamutima akomeye, aho Nel Ngabo aririmba agaragaza uburyo amasengesho y’umubyeyi aba inkingi y’ubuzima bw’umwana.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, agaruka ku mibabaro ababyeyi banyuramo, amasengesho barara basenga ndetse n’uburyo abana babo bakomeza kubaho no gutsinda kubera uwo mugisha.
Hari aho Nel Ngabo aririmba ati: “Iyo nibutse intambara urwana, izonzi nizo ntazi… Yamajoro urara unsabira, nkabona akamaro kayo…” agaragaza ko hari byinshi ababyeyi bahisha abana babo ariko bakomeza kubitwaza urukundo n’isengesho.
Mu yandi magambo akora ku mutima, agaragaza ko amasengesho ya Mama ari yo yabaye urumuri mu bihe by’umwijima ndetse n’inkingi yamufashije gukomeza urugendo rw’ubuzima. Ati: “Yamasengesho yawe mama, erega n’ubu niyo ngenderaho…”
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh afatanyije na Gad, agaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’umubyeyi witangira umuryango we, ibintu byatumye benshi bayibonamo inkuru y’ubuzima bwabo bwite.
“Isengesho rya Mama” ije yiyongera ku ndirimbo zigize Album “Afro Legacy”, umushinga Ishimwe Clement avuga ko ari umurage ashaka gusigira umuziki nyarwanda binyuze mu bihangano bifite ubutumwa, umwimerere n’amarangamutima y’ubuzima bwa buri munsi.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE