Sosiyete ikora ibikorwa byo gukusanya no gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha amashanyarazi, Enviroserve Rwanda, yatangaje ko mu myaka hafi umunani imaze mu Rwanda, yakusanyije toni 8.500 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ikabinagura bimwe bikongera bigakoreshwa hagamijwe kurengera ibidukikije.

Uru ruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018, rubarizwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, aho nibura rubasha gukusanya hejuru ya 40% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu rwego rwo kugabanya uburozi buturuka mu myanda y’ikoranabuhanga ndetse no kongera kunagura ibyashaje ku buryo byongera gukoreshwa.

Iyo bavuze ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ni bimwe bisaza aho kubitanga abantu bakajya kubibika mu ngo zabo. Muri ibyo bikoresho harimo telefone, mudasobwa, televiziyo, kettle, Frigo, Microwaves, ipasi, printer n’ibindi byinshi.

Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yavuze ko abantu benshi bakinangira kurekura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje nyamara ari uburozi baba babika mu nzu zabo.

Ati “ Tumaze gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga zigeze kuri toni 8.500 mu myaka tumaze dukora. Ibyo bikoresho iyo bigeze hano ku ruganda biranagurwa hakavamo ibikoresho bindi bitandukanye birimo nka mudasobwa aho buri mwaka tunagura izigera ku 10.000 izigera kuri ½ zisubira gukoreshwa mu mashuri, ibindi tukabigurisha bigakoreshwa n’abaturage basanzwe.’’

Mbera yavuze ko bamaze kunagura mudasobwa ibihumbi 40 zongeye gukoreshwa. Yavuze ko ibyuma bitandukanye bisubizwa mu nganda ndetse bakanakuramo ibinyabutabire byakwangiza ubuzima bw’abantu bakabibungabunga neza.

Ingaruka zitegereje ababika ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu ngo

Mbera yaburiye ababika ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu ngo zabo, nka telefone zishaje, mudasobwa n’ibindi ko bishobora kubatera kanseri ndetse bikangiza ikirere kuko bibitse ibinyabutabire byinshi bibi byateza akaga.

Ati “ Ntabwo ari byiza kubibika mu ngo bishaje mu gihe bitagikoreshwa kuko habamo ibinyabutabire byatera abantu ibibazo. Uko utindana icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga kikarenza ubuzima gifite, ibyo binyabutabire bishobora gusohoka, mujya mubibona nka telefone ugasanga yarabyimbye, Frigo ugasanga yashizemo gaz rero iyo bibaye gutyo bishobora gutera kanseri bikanangiza ibidukikije.”

Umukozi wa REMA ukuriye ishami ry’iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije, Beatha Akimpaye, yavuze ko gahunda yo kunagura ibi bikoresho yatangijwe na Leta mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Yasabye buri wese guharanira ko igikoresho cy’ikoranabuhanga atagikoresho akwiriye kugitanga aho kukibika iwe mu rugo.

Ati “ Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga turabikeneye kugira ngo natwe tugendane n’ibigezweho ariko iyo byahindutse imyanda ntibicungwe neza bishobora guteza akaga ku bidukikije, bishobora guteza akaga ku buzima bwacu, ababifite rero nibegere amakusanyirizo Enviroserve Rwanda yashyizeho kugira ngo bibashe kunagurwa ibindi byangizwe mu buryo butangiza ibidukikije.’’

Kuri ubu Enviroserve Rwanda ifite amakusanyirizo 26 hirya no hino mu gihugu, aho yakira ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje. Ku muntu ubijyanyeyo bimwe barabinagura, hakaba ibyangizwa n’ibyo bagurisha hanze y’u Rwanda.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE