Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Oman, SalamAir, yatangaje ko yashyizeho ibyerekezo bishya by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho indege yayo izajya ikora ingendo zigera i Kigali nta handi ihagaze, zigakorwa kabiri mu cyumweru.

Biteganyijwe ko ingendo ziva Muscat muri Oman zijya i Kigali na Kigali- Muscat zizatangira ku wa 21 Nyakanga 2026. Zizajya zikorwa ku wa Kabiri no ku wa Kane.

Urugendo rumwe ruzatangira rwishyurwa ama-Rial ya Oman 69,99, ni ukuvuga asaga 266.129 Frw.

Itangazo iyi sosiyete yasohoye ku wa 30 Mata 2026 rigaragaza ko icyerekezo kigana i Kigali ari intambwe yo kwagura ibice ikoreramo by’umwihariko muri Afurika, bikaba n’umusanzu ukomeye wo kugeza serivisi ihendutse ku bice zitageramo bihagije.

Rishimangira ko iki cyerekezo kizongerera imbaraga ubucuruzi hagati ya Oman n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, kikoroshya igendo zigamije ubucuruzi, kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ndetse bikaba umusingi wo kubaka ubukungu burambye hagati y’impande zombi.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SalamAir, Steven Allen, yavuze ko icyerekezo kigana mu Rwanda ari ingenzi kuko urwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari byagiye bitera imbere mu myaka myinshi ishize.

Ati “Ingendo zigamije ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda zariyongereye guhera mu myaka ishize. Kigali ni ahantu heza, heteye imbere, hazwi cyane kubera umuco wabo, isoko n’amateka yihariye kandi hari bimwe mu byiza nyaburanga. Muri gahunda yacu yagutse, dukomeza gushyira ingufu mu guhuza Oman n’amasoko ateye imbere dukoresheje ibiciro bidahanitse, ingendo zizewe kandi zigenda nta handi zihagaze.”

Ubukerarugendo mu 2025 bwinjirije u Rwanda miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.

Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki.

U Rwanda na Oman bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi umaze igihe kirekire, ndetse bikorana ubucuruzi n’ibindi bikorwa.

Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Oman byasinye amasezerano ane y’ubufatanye arimo ibirebana na serivisi zo gutwara ibicuruzwa, ibihugu byombi byiyemeza gufatanya kubaka icyambu cyo ku butaka ndetse no gutangiza ibikorwa byacyo, bikajyana no kubaka uruhererekane rwa serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Mu bwikorezi bwo mu kirere, ibihugu byombi byasinye amasezerano atuma Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Oman (Oman Air) ibona amahirwe yo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Muscat muri Kamena uyu mwaka.

Mu birebana n’iterambere, Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe gucunga Ibibuga by’Indege muri Oman basinye amasezerano agena ishoramari rizakorwa ahazengurutse Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali cy’i Bugesera.

Mu birebana n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MICT) y’u Rwanda n’iya Oman, byashyize umukono ku masezerano agamije kwakira ikigo cy’amakuru y’ikoranabuhanga, serivisi zo kubika amakuru mu buryo bwagutse, kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kwimakaza ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI).

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE