Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu kuva kuwa 20-24 Mata 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 12 Frw.

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga bipima toni 8.101.

Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 130, yinjije miliyoni 945 Frw, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 854, zinjije miliyari 3,4 Frw mu gihe imboga zoherejwe ku isoko mpuzamahanga mu minsi itanu ari toni 261, zinjirije igihugu arenga miliyoni 701 Frw.

Imbuto zoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu ni toni 288, zinjije arenga miliyoni 374 Frw naho indabo zoherejwe mu mahanga ni toni 17 zinjije miliyoni 131 Frw.

Ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi byoherejwe muri iyo minsi ni toni 6213, zinjije miliyari 5,8 Frw, mu gihe amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu mahanga ari toni 337 zinjirije u Rwanda arenga 719 Frw.

Ibihugu byoherejwemo ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Oman, u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Buhinde n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Mu 2025 ibyoherezwa mu mahanga byinjiirije u Rwanda arenga miliyari 3,6$ avuye mu bicuruzwa byinshi byoherejwe mu mahanga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE