Donald Trump yatangaje ko umugabo wagabye igitero muri Washington Hilton Hotel aho yari mu musangiro n’abanyamakuru bakorera muri White House yashakaga kwica abayobozi bakuru ari umurwayi ndetse impuruza yatanzwe n’abo mu muryango we.

Uyu mugabo wari witwaje imbunda n’ibyuma yitwa Cole Tomas Allen.

Trump yabwiye CBS ati “Yari umukiristu, yizera nyuma aza guhinduka urwanya ubukiristu, ndetse yarahindutse cyane. Ashobora kuba ari umurwayi.”

Umwe mu bapolisi yatangaje ko Cole Tomas Allen yavuze ko yifuzaga kwica abayobozi bo mu butegetsi bwa Trump, agahera ku mukuru kugeza ku muto ariko atari kwica Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel.

Allen yavuze ko yageragezaga kurinda abagizweho ingaruka na politiki ya Trump.

Ati “Gutega undi musaya mu gihe undi abangamiwe ntabwo ari imyitwarire ya gikiristu, ni ubufatanyacyaha.”

Ubutumwa uyu mugabo yandikiye abo mu muryango we bugaragaza ko muri Washington Hilton Hotel nta mutekano uhagije uhari ndetse hari ukwirara kuko yinjiranye intwaro nyinshi ariko ntibatekereze ko ashobora guteza ikibazo.

Trump yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitakabaye bibaho iyo icyumba kiri kubakwa muri White House kigenewe kwakira ibirori kiba cyaruzuye, asaba ko imirimo yo kucyubaka yihutishwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE