Donald Trump yatangaje ko Israel na Lebanon byumvikanye kongera igihe cy’agahenge kari hagati yabyo mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi, yabereye muri White House.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Inama yagenze neza cyane!” Yongeyeho ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukorana na Lebanon kugira ngo ziyifashe kurwanya Hezbollah.”

Ati “Agahenge kari hagati ya Israel na Lebanon kongeweho ibyumweru bitatu.”

Trump yanavuze ko hashobora kuba inama izahuza Minisitiri w’Intebe wa Israel na Perezida wa Lebanon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo itariki yayo itaratangazwa.

Ibyo wamenya kuri ako gahenge

Ku wa 16 Mata nibwo hari hemejwe agahenge k’iminsi 10 hagati y’impande zombi. Kaburaga iminsi ibiri ngo karangire. Ubu kagomba kumara ibyumweru bitatu.

Biteganyijwe ko Israel igomba kugumana uburenganzira bwo gufata ingamba zose za ngombwa zo kwirwanaho, igihe icyo ari cyo cyose, ku bitero byateguwe, byegereje cyangwa biri kuba. Bivuze ko mu gihe yabona ko isumbirijwe, yemerewe kwirengera.

Lebanon na yo igomba gufata “ingamba zifatika” zo gukumira Hezbollah n’indi mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta ikayibuza gukora ibitero byabangamira Israel.

Abarebwa n’ayo masezerano bemera ko inzego z’umutekano za Lebanon ari zo zifite inshingano zonyine zo kurinda umutekano w’iki gihugu.

Israel na Lebanon byasabye Amerika gukomeza kuba umuhuza mu biganiro bigamije “gukemura ibibazo byose bisigaye”.

Ibi bihugu byombi nta mubano wa dipolomasi bifitanye, kandi mbere y’ibi biganiro by’uku kwezi, ibiganiro bya nyuma byo ku rwego rwo hejuru byari byarabihuje byabaye mu 1993.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE