Abimukira 15 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026.

Aba bimukira batari bafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika bose bakomoka muri Peru na Equateur muri Amerika y’Amajyepfo. Abo mu nzego za dipolomasi bemeza ko barimo abagore barindwi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, Amerika izajya yohereza i Kinshasa abimukira abantu 50 ariko igiteranyo cy’abazoherezwa bose ntikiramenyekana.

Byateganyijwe ko aba bimukira bacumbikirwa by’agateganyo muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili mu Mujyi wa Kinshasa, bahamare iminsi iri hagati ya 10 na 15 kandi Amerika ni yo izishyura ikiguzi cyose.

Buri mwimukira azajya aba mu cyumba kimwe, kandi azaba yemerewe gutembera hafi yaho, ajye ahabwa ifunguro kabiri ku munsi kandi azajya arindirwa umutekano na Polisi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko nubwo nta ruhare rizagira mu kohereza aba bantu muri RDC, rizabaha ubufasha bujyanye n’inshingano rifite.

IOM ivuga ko ku bimukira bazashaka gusubira mu bihugu bikomokamo, izabafasha gusubirayo hashingiwe ku mategeko agenga icyo gikorwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE