Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko iduka ryarimo ibicuruzwa by’amoko anyuranye ryo mu isoko rya Nyarugenge ryafashwe n’inkongi y’umuriro, haboneka ubutabazi ibyarimo byose bitarakongoka.
Byabaye mu ijoro ry’itariki 13 Mata 2026 mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellarsyavuze ko iyo nkongi yatewe n’imirimo yo gusudira yari iri gukorerwa kuri iryo duka.
Ati “Iyo nkongi yaturutse mu bubiko bw’ibicuruzwa by’umugore witwa Mukanyonga Immaculée. […]. Ni inkongi yaturutse ku bikorwa byari biri kuhabera byo gusudira noneho ibishashi birataruka bigwa muri ‘dépôt’ yari ihari irimo ibicuruzwa byinshi nk’amasabune, amavuta yo kurya n’ibindi.”
Inkongi ikimara gufata ibyo bicuruzwa abaturage bafatanyije n’abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bayizimya hatarangirika byinshi.
Gusa yavuze ko igice cyarimo amasabune, amavuta yo kurya, impapuro z’isuku n’isukari cyahiye ariko ibindi babashije kubiramira ndetse inkongi ntiyigera irenga muri iryo duka.
Nyir’iduka nya bwishingizi bw’ibicuruzwa bye yari afite. Isoko ryo rifite ubwishingizi.
Bivuze ko icyo uwo mucuruzi ashobora kugobokwaho ari nk’igice cy’inyubako cyangijwe n’umuriro ariko ibicuruzwa byo yamaze kubihomba.
CIP Gahonzire yavuze ko hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse icyakora aboneraho gusaba abantu kwitwararika mu gihe bakora imirimo ifite aho ihuriye n’umuriro w’amashanyarazi bayikorera ahantu hari ibindi bintu.
Yasabye abacuruzi kugira ubwishingizi bw’ibyo bakora kuko ibyago bitera bidateguje

