Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, biri mu murongo wo kureba uko ibihugu byombi byarushaho gushimangira umubano mu bya gisirikare.
Ni ibiganiro byabaye ku wa 11 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Mu butumwa RDF yashyize hanze, yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zifitiye igihugu akamaro, ndetse n’uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwarushaho kwiyongera.
Ubu butumwa buvuga ko “Uyu munsi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen M.K. Mubarakh, bakiriye nyakubahwa Einat Weiss, Ambasaderi wa Leta ya Israel. Bagiranye ibiganiro ku ngingo zifitiye akamaro impande zombi banasuzuma uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.”
Mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n’umutekano mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo byinshi.
Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na Israel kandi bifatanya mu bindi byinshi mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n’ubuhinzi.
Ibi biganiro ku bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare bibaye mu gihe Israel ihanganye n’ibibazo by’umutekano mu Busirazuba bwo Hagati birimo ibishingiye kuri Hamas, ndetse n’ibitero iri kugaba kuri Iran.
Ku ruhande rw’u Rwanda narwo hari ibibazo bishingiye ku mutekano byubakiye ahanini ku mikoranire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

