Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya Mitwaba, mu ntara ya Katanga.

MDKC ivuga ko ibihe Katanga n’abaturage bayo cyo kimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange bari kunyuramo birenze urugero rwo kwihanganirwa.

Uyu mutwe washinje Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ko “bafunze inzira zose z’ibiganiro by’ukuri hagati y’Abanye-Congo, bahitamo gushyiraho igitekerezo kimwe cyonyine cyo guhindura Itegeko Nshinga ryiswe ‘Itegeko ry’abanyamahanga’.”

Ni ibirego Tshisekedi areganwa n’umutwe witwara gisirikare w’ishyaka rye rya UDPS uzwi nka Force du Progrés, mu rwego rwo “kuguma ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga”.

Wagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaratumye abanyapolitiki batandukanye barangajwe imbere na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’abanyamadini bahunga igihugu, abandi bukabafunga nta mpamvu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE