Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, indege ya Kenya Airways yagombaga kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yasubiye i Nairobi, nyuma yo gusanga hari ikirere kibi.

Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko ibi byabaye ku ndege yari ifite urugendo ‘KQ470’ isanzwe ikora Nairobi-Kigali.

Kuri uwo munsi yagerageje kururukira ubugira kabiri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ariko biranga kubera ikirere kibi, cyatumaga umupilote atabona umuhanda neza.

Kenya Airways yavuze ko “nyuma yo kugerageza inshuro ebyiri ariko ntibigende neza, itsinda ry’abari bayitwaye ryafashe icyemezo cyo gusubira i Nairobi, ku bw’umutekano w’abagenzi n’abakora mu ndege.”

Nyuma y’uko iyi sosiyete yakiriye amakuru avuga ko ikirere cyongeye kumera neza i Kigali, uru rugendo rwarasubukuwe. Gusa yavuze ko ibyabaye byateye gukererwa kw’izindi ngendo zirimo n’urwa Nairobi-Mauritius.

Kuba indege yasubira aho yaturutse ni bumwe mu buryo bushobora kwiyambazwa igihe havutse impamvu ituma itagwa aho yari igiye. Iyo bitagenze gutya hashakwa ikindi kibuga cy’indege kiri hafi aho, akaba ari ho igwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko RwandAir imaze iminsi isohora amatangazo agaragaza ko ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, haramutse ikirere kibi, ndetse igateguza ko bishobora gukoma mu nkokora gahunda z’ingendo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE