Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikaba riteganyijwe gutangira mu gihe kiri imbere, aho rizatangirira mu Karere ka Huye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rumaga yasobanuye ko Siga Art Festival igamije guhuriza hamwe ingeri zitandukanye z’ubuhanzi nserukarubuga, zigahabwa umwanya wo kwigaragaza, gusangizwa abanyarwanda no guhimbazwa nk’umusingi w’umuco n’iterambere.
Yagize ati: “Ni iserukiramuco ngaruka mwaka ry’ubuhanzi rizenguruka igihugu. Rizajya ritangirira mu Karere ka Huye buri mwaka, rikamara iminsi itatu, kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe, rikazajya risozwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuhanzi uba wizihizwa ku ya 21 Werurwe.”
Rumaga agaragaza ko iri serukiramuco ritazibanda ku myidagaduro gusa, ahubwo rizaba ari urubuga rwo kwizihiza no guha agaciro ubuhanzi, haba mu busizi, umuziki, imbyino, ikinamico n’izindi ngeri z’ubuhanzi nserukarubuga.
Yongeyeho ko, nubwo buri mwaka hazajya hatoranywa ukwezi rizaberamo bitewe n’igenamigambi, Siga Art Festival rizajya rizenguruka igihugu hose, rigeza ubuhanzi ku baturage b’ingeri zitandukanye.
Ati: “Akarere kazajya kaberamo buri mwaka kazajya gatangazwa mbere y’igihe. Gusa umunsi wa mbere w’iserukiramuco uzajya uba mu Karere ka Huye. Uyu mwaka wo gutangira, ibikorwa byose bizabera i Huye.”
Uyu mushinga mushya wa Rumaga uje wiyongera ku bikorwa bigamije guteza imbere ubuhanzi nyarwanda no kubuha umwanya uhoraho mu buzima bw’igihugu, by’umwihariko ugashyira urubyiruko n’abahanzi ku isonga mu guhanga no gusigasira umuco.
Iserukiramuco ‘Siga Art Festival’ ritegerejwe nk’urubuga rushya ruzafasha ubuhanzi gusohoka mu magorofa no kwegera abaturage, rikaba n’intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka isura y’u Rwanda nk’igihugu gihesha agaciro umuco n’ubuhanzi.
