Umuhanzi David Adeleke wakunzwe cyane nka Davido yahishuye uko atagikunda kujya kwishimishiriza mu tubyiniro nyuma yo gushyingirwa n’umukunzi we Chioma Adeleke
Ibi Davido yabitangarije mu kiganiro The Long Form Podcast yavuze ko ubu uyu munsi asigaye kumara igihe kinini ari mu rugo n’umuryango we cyangwa akab ari kuvugana n’umugore bonyuze kuri Face Time mu gihe ari mu rugendo rwo hanze y’igihugu aho kujya kwishimisha mu nzu z’Imyidagaduro.
Yagize ati gukundwa cyane nkiri muto,kugira ubwisanzure ,Imbaraga nyinshi n’amafaranga byari ibintu ntitonderaga kuko najyaga mu tubyiniro buri munsi.
Yakomeje agira agira ati” muri iki gihe sinkisohokera mu tubyiniro cyangwa inzu z’imyidagaduro na gatoya .maze amezi abiri muri Nigeria singeze nsohoka hanze y’urugo rwanjye .
Gusa ndishimye cyane kuko amasaha menshi yanjye nsigaye nyamara muri Studio n’abo dukora nkatuma umutetsi w’umuhanga akatwokereza inyama n’andi mafunguro atandukanye tugakor akazi tugasangira kugeza hagati ya saa cyenda z’ijo na Saa Kumi tukajya kuruhuka
Davido kandi yavuze ko kutajya mu tubyiniro bitakuyeho ko akomeza kujya mu bitaramo yatumiwe cyangwa indi mihango isanzwe yabo bakorana .
Yasoje avuga ko ubu aha agaciro kenshi gusinzira no kumarana igihe kinini n’umuryango we kurusha kujya kwishimisha mu tubyiniro

