Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba igikoresho gikomeye mu kubaka amazina y’abantu batandukanye, umunyarwenya Japhet Mazimpaka yifashishije urwenya, inkuru z’ubuzima bwe n’ubunararibonye yakuye mu rugendo rwe, agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare bushobora gutera ihungabana iyo butajyanye n’imibereho ifatika.

Ibi yabigarutseho mu gitaramo kidasanzwe yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026. Ni igitaramo cyabaye nk’itangiriro yo kumenyekanisha igitabo Japhet amaze kwandika ku bibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho izina rishobora kuba rinini mu gihe ubuzima bwo mu mufuka buba bumeze nabi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo: Depite Mukabalisa Germaine, Depite Ingrid Parfaite, Anita Pendo bakoranye kuri Magic FM, Phil Peter, Papa Cyangwe, Rusine, Clapton Kibonge, Passy Kizito, Muco Samson, Rumaga, 5K Etienne, Da Rest, Ernesto Ugeziwe uri mu banyamuryango ba Recording Academy, Ingabire Egidie Bibio, n’abandi benshi, byagaragazaga ko cyari igikorwa gifite umwihariko n’uburemere.
Ku rubyiniro, igitaramo cyabanje gususurutswa n’umuhanzi Chris Hat, waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, mbere y’uko Michael Sengazi yakira Japhet Mazimpaka wari nyir’igitaramo.
Akimara kugera ku rubyiniro, Japhet yahise yinjira mu rwenya rufite igisobanuro gikomeye, agaragaza ubuzima bw’abantu baba bamaze kumenyekana ariko bakibaho mu bukene, bikarangira bagira ihungabana cyangwa bagatakaza amahoro y’umutima.
Yifashishije inkuru ye bwite, Japhet yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo, birimo n’inkuru ikomeye y’uko inshuti ye 5K Etienne yigeze kunigwa bikabije muri Gashyantare 2025.
Yasobanuye uko yahawe ubutabazi nijoro, bigorana kubona imodoka, ndetse uko Etienne yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi.
Yavuze ko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima, ariko ko yaje kunezerwa no kubona Etienne akira neza, ndetse akamuherekeza muri Nigeria muri Werurwe 2025, akahamya ko yari yamaze gukira burundu.
Mu rwenya ruvanze n’ubuhamya, Japhet yanagarutse ku rugendo rwe rwo kugura imodoka ayikuye kuri Facebook, ku buzima yagiriye muri Nigeria, n’uburyo yagerageje kwinjira mu mwuga wo gutangaza amakuru, agaragaza uko uburyo abanyamakuru bitwara mbere yo gusoma amakuru byigeze kumutera ubwoba.
Yageze no ku mubano we na Clapton Kibonge, abinyujije mu rwenya ariko agaragaza ukuri kw’urugendo rwabo. Yavuze uko bari mu bihe byo gushaka kwiteza imbere, bagahura n’ingorane z’amafaranga, ariko bagakomeza kwihangana. Yanagarutse ku rugendo rwa 5K Etienne kugeza aho yigeze kumwereka umukunzi we bitegura kurushinga, agaragaza ko urugendo rugoye rushobora kugera ku ntsinzi.
Japhet yifashishije imibare agaragaza uko imbuga nkoranyambaga na Internet byifashe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, agaragaza ko n’ubwo internet ikoreshwa n’abantu batari benshi mu gihugu, igira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y’abayikoresha, cyane cyane ku bafite izina.
Yagaragaje uko kwamamara byigeze kumubangamira, aho yumvaga ahora asabwa kwitwararika cyane kubera uko abantu bamwitezeho. Yagarutse ku bihe yiga muri Mount Kenya University, aho yagorwaga no kubona amafaranga yo gutega, akigira inama yo kugura igare, ariko nabyo bikamugiraho ingaruka ubwo umwarimu yarigiyeho umunyururu ugacika.
Mu magambo yuzuyemo urwenya rufite isomo, Japhet yavuze ati: “Hari igihe kigera umuntu agakena, ku buryo ugira ngo ibikoresho byo mu nzu biraganira, gaz ikabwira umuceri ngo tugende, umuriro nawo uti ‘ntimunsiga’.” Ibi byasekeje benshi, ariko binatekereza ku buzima bukomeye abantu benshi baba bihishe inyuma y’amazina yabo.
Yashimangiye ko hari igihe umuntu ashobora kwishimirwa n’abantu benshi, ariko ibyishimo ahabwa ntibijyane n’ubuzima aba abayemo, ari na byo bituma benshi bagira depression. Yavuze ko hari n’igihe yigeze kwifuza guhindura izina kubera igitutu cy’ubwamamare.
Asoza igitaramo, Japhet yatangaje ko yamaze kurangiza igitabo cye yise “Social Media Influenza”, igitabo avuga ko gishingiye ku kugaragaza umugisha n’umuvuno by’ibihe bitandukanye, by’umwihariko uko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bushobora gutandukana cyane n’ubuzima bwo hanze. Yavuze ko hasigaye gusa gutegura uko kizashyirwa hanze, anizeza abakunzi be ko vuba azatangaza itariki kizashyirwa ku mugaragaro.
Mu gusoza iki gitaramo, Itorero Ishyaka ry’Intore ryahise risusurutsa abitabiriye, rinabatumira mu gitaramo ndangamuco bise “Nzazicundira”, giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2026 muri Intare Conference Arena i Rusororo, aho kwinjira bizaba ari 10.000 Frw, 20.000 Frw na 35.000 Frw.
Iki gitaramo cya Japhet Mazimpaka cyasize isomo rikomeye: ko ubwamamare budahagije iyo butajyanye n’ubuzima bufite umusingi, kandi ko imbuga nkoranyambaga, n’ubwo zitanga amahirwe, zishobora no kuba isoko y’ihungabana iyo zidakoreshijwe mu buryo buboneye.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE