Nyuma yo kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda abikesheje igitaramo gikomeye yakoreye i Kigali, umuhanzi Kevin Kade agiye kwagura imbibi z’umuziki we, atangiza urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka umugabane w’u Burayi.
Ibi bitaramo byitezweho gukomeza kumuhuza n’abafana be bari hanze y’igihugu, no gushimangira izina rye ku ruhando mpuzamahanga.
Kevin Kade, uherutse kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki binyuze mu gitaramo cyihariye cyabereye i Kigali, agiye gukomereza uyu murongo wo kwizihiza urugendo rwe mu muziki mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.
Nk’uko yabitangarije InyaRwanda, uruhererekane rw’ibi bitaramo ruzatangirira mu Bubiligi mu kwezi kwa Werurwe 2026, aho azataramira Abanyarwanda n’inshuti z’umuziki nyarwanda batuye kuri uwo mugabane.
Kevin Kade yavuze ko ibi bitaramo bigamije cyane cyane kwegera abafana be b’i Burayi, ashimangira ko bamugaragariza urukundo rudasanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa bitandukanye by’umuziki we.
Ati: “Ni urugendo nifuje igihe kirekire. Abafana bacu baba hanze bagira inyota yo guhura natwe imbonankubone, bityo nashatse ko na bo bagira umwanya wo kwishimira umuziki wanjye nk’uko bimeze hano mu Rwanda.”
Uyu muhanzi ukunzwe cyane n’urubyiruko akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda, by’umwihariko bitewe n’uburyo akora umuziki ujyana n’igihe, uhuza injyana zitandukanye kandi ugera ku mitima ya benshi.
Ibi bitaramo by’i Burayi bizaba ari amahirwe yo kumenyekanisha kurushaho umuziki we ku rwego mpuzamahanga, anashyire imbere umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo n’imyitwarire ye ku rubyiniro.
‘Europe Tour’ ya Kevin Kade ije ikurikira igitaramo gikomeye yakoze ku wa 31 Ukuboza 2025, cyiswe “Last Night”, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Center.
Iki gitaramo cyari cyahuriyemo ibyamamare bikomeye mu muziki wo mu Karere, barimo Ali Kiba wo muri Tanzania, ndetse n’abahanzi nyarwanda bakomeye nka Shaffy, Bull Dogg, Riderman n’abandi.
Iki gitaramo cyashimwe cyane n’abakitabiriye, cyongera kugaragaza ubushobozi bwa Kevin Kade mu gutegura no kuyobora ibitaramo binini.
Abasesenguzi b’umuziki bagaragaza ko gutangira urugendo rw’ibitaramo by’i Burayi ari indi ntera ikomeye kuri Kevin Kade, by’umwihariko mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwiyubaka no kwinjira ku masoko mpuzamahanga.
Ibi bitaramo bitegerejweho gutanga isura nshya y’umuziki we, no kumwongerera igikundiro mu Banyarwanda baba mu mahanga n’abandi bakunzi b’umuziki wa Afurika.
Mu gihe hategerejwe itangazwa ry’andi makuru arambuye ajyanye n’ahazabera ibi bitaramo n’abahanzi bashobora kuzamuherekeza, Kevin Kade akomeje kwerekana ko urugendo rwe mu muziki ruri mu murongo wo kwaguka no gutera imbere, yitwaza impano, umurava n’icyerekezo cyagutse ku ruhando mpuzamahanga.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE