Kuri uyu wa Kabiri mu nama yiga ku bukungu izwi nka World Economic Forum iri kubera i Davos, mu bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi bayitabiriye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatunguye benshi nyuma yo gufata ijambo yambaye amadarubindi y’izuba.
Macron yatunguye benshi, bibaza ku myambarire ye nk’Umukuru w’Igihugu.
Nubwo atigeze atanga amakuru yimbitse agendanye n’impamvu yo guhitamo kugaragara gutyo, amwe mu makuru avuga ko byaba bifite aho bihuriye n’uburwayi bw’ijisho amaranye iminsi.
Ubwe aherutse kumvikana atera urwenya ku burwayi bwe avuga ko ari “l’oeil du tigre”, ijisho ry’igisamagwe. Hari mu birori bya gisirikare yatumiwemo mu cyumweru gishize.
Ikibazo Macron yagize mu jisho, cyatewe n’imitsi yo mu jisho yagize ikibazo, hanyuma ijisho riratukura. Ni ibintu bibaho iyo umuntu abyiringiye amaso cyane ku buryo ushobora gusanga ijisho ry’umuntu ryajemo amaraso.
Ntabwo ari uburwayi bubabaza, ni uburwayi bukira, ariko uburwaye hari igihe aba abona bumuteye inenge.

