Mu kiganiro yagiranye na The New York Times cyasohotse ku italiki ya 8 Mutarama 2026, Trump yatangaje ko yakiriye urwandiko rusaba imbabazi rurimo icyifuzo cyanditswe na Combs ubwe, ariko ko adafite gahunda yo kumubabarira.

Yavuze ko nubwo yamubonaga nk’umuntu baziranye mu bihe byashize, imvururu za politiki n’ibitekerezo byatambukijwe mu bihe byashize byabaye intandaro yo kutabona imbabazi.

Trump yasobanuye ko n’ubwo bari barigeze kuba inshuti, uko Combs yitwaye nyuma y’uko yinjiriye muri politiki cyane cyane amagambo Combs yamuvuzweho ko yamuvugaga nabi mu myaka yashize, byatumye urugendo rwo guha umugisha ubusabe bwe rugorana. Trump yagize ati: “Ibi byatumye kureba icyifuzo cye bitoroha, nta gahunda yo kubishyira mu bikorwa.”

Combs, wamamaye ku izina rya P. Diddy, ni umwe mu bahanzi n’abashoramari bakomeye mu muziki wa hip-hop, washinze Bad Boy Records.

Muri Nyakanga 2025, yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagati y’uturere mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina yo gucuruza, ariko yaregwaga ibyaha bikomeye byo kugurisha abantu mu buraya n’ibindi bikomeye ariko ntibyemezwa n’urukiko. Nyuma y’iyo myanzuro, ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, urukiko rwaje kumukatira igifungo cy’imyaka ine n’amande asaga $500,000.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yanavuze ko nta gahunda afite yo gutanga imbabazi ku bandi bantu bazwi cyane barimo Nicolás Maduro, Sam Bankman-Fried na Robert Menendez, bamaze gufungwa kubera ibyaha bitandukanye.

Share.

2 Comments

Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE