Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko hari gukorwa inyingo ijyanye no kuvugurura itegeko rigenga Abunzi, bakaba bakongererwa ububasha ku manza bashobora kuburanisha ku buryo uyu mwaka wa 2026 ushobora gusiga byarangiye.

 

Ubusanzwe Abunzi bafasha mu gukemura ibirebana n’imanza zijyanye n’imbonezamubano n’izindi manza ariko zifite agaciro katarenze miliyoni 3 Frw.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’inzego muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yavuze ko hari ibyo bamaze kubona ko bikwiye kongerwa mu bubasha bw’Abunzi kandi bikabasha gukemuka hatabayeho gusiragira mu zindi nkiko.

Ati “Hashobora kuzabaho kuzamura nk’ikiburanwa kikava kuri miliyoni 3 Frw kikagera nko kuri miliyoni 5 Frw kuko byakongera ibibazo bazajya bakemura. Itegeko ntirirasohoka bashobora no kuzongererwa ububasha mu kuburanisha ibyaha by’ubujura buto budaciye icyuho.”

Yatanze urugero ku mwana ushobora kwiba amagi y’inkoko umubyeyi we akajya kuyagurisha kandi babatabyumvikanyeho, na cyane ko bajya babibona. Ati “Icyo ni ikibazo Abunzi bakemura nubwo tukibiganiraho ariko turateganya kubongera ububasha.”

Abunzi na bo bavuga ko nibongerwa ububasha bazarushaho kugira uruhare mu kwihutisha ubutabera, bikazamura iterambere ry’Igihugu ryihuta.

Icyakora na bo bagasaba ko bakunganirwa mu rwego rwo kuborohereza inshingano.

Umwe muri bo yabwiye RBA ati “Ubu turacyandikisha intoki. Usanga nko kwandika umwanzuro w’urubanza bishobora gufata igihe kirekire kandi byakabaye byihuta. Ikindi ni uko badutekerezaho mu bijyanye n’ingendo kuko tujya tugira akazi kenshi ko kujya kuri ‘terrain’ tugakora nk’urugendo rw’ibilometero 15.”

Ibibazo bijyanwa mu mu Bunzi n’ibitabonewe ibisubizo mu nteko z’abaturage no mu buyobozi bw’imidugudu n’utugari.

Urukiko rw’Abunzi ruba ku rwego rwa buri kagari ariko hari na Komite y’Ubujurire bagira ku rwego rw’umurenge.

Imanza ziza imbere mu zo bakunze kwakira ni izijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’imicungire y’umutungo w’abashakanye.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu myaka itanu ishize mu gihugu hose Abunzi bakiriye ibibazo by’abaturage 156.663.

Ibingana na 152.047 bingana n’ijanisha rya 97% babashije kubikemura mu gihe ibindi byoherejwe mu zindi nkiko.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE