Guverinoma ya Qatar yagaragaje ko yihanganiye u Burundi nyuma yo kuyishinja kwifashisha ijambo ryayo n’amafaranga kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidafatira u Rwanda ingamba.
Mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yatangaje ko Qatar iri kugira uruhare rubi mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n’amafaranga ifite mu kubuza Amerika gufata ibyemezo.”
Uyu muyobozi yokejwe igitutu, asiba ubu butumwa yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Evariste Ndayishimiye atangaza ko u Burundi bushima umubano bumaze igihe kinini bufitanye na Qatar n’uruhare igira mu buhuza bugamije gukemura amakimbirane yo muri RDC.
Perezida Ndayishimiye yagize ati “Ni ngombwa gushyira umucyo ku byumvikanye nabi n’amagambo adakwiye arebana n’umusanzu wa Qatar mu iterambere no mu kubaka amahoro.”
Ku wa 4 Mutarama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, yashimiye Perezida Ndayishimiye kubwo gushyira umucyo kuri iki kibazo no gushimira igihugu cyabo.
Ati “Murakoze Bwana Perezida ku bwo kubishyiraho umucyo no kudushimira. Leta ya Qatar, ishingiye ku mahame igenderaho, ikomeje kuba indakemwa mu bushake bwo kubaka amahoro, kuba umuhuza no gukemura amakimbirane mu mahoro, kandi izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu buryo bwubaka mu gushyigikira umutekano n’amahoro arambye.”
Leta y’u Burundi n’iya RDC zimaze iminsi zishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, zinasaba umuryango mpuzamahanga kurufatira ibihano. Rwateye utwatsi ibii birego, runasobanura ko ibihano bidashobora gukemura ibibazo by’Abanye-Congo kuko aya makimbirane ari bo areba.
Mu gihe ubusabe bwa Leta y’u Burundi na RDC ntacyo butanga, abasesenguzi bagaragaza ko ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana bwibasira Qatar bugaragaza uruhande Guverinoma akorera ihagazemo, nubwo Perezida Ndayishimiye yagerageje guhosha umwuka mubi wari watangiye gututumba.

