Kevin Kade yatangaje ko ari guteganya kujya gutaramira mu bihugu by’i Burayi, Amerika na Canada mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki ari nabwo nyuma ashobora kuzatekereza kuzenguruka Igihugu.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yitegura igitaramo “The Last Night” aza kwizihizamo imyaka 5, umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatatu azakomeza ibitaramo nk’iki yizihiza isabukuru y’imyaka 5 mu muziki.
Yemeje ko n’ubwo izina ry’ibitaramo ritazahinduka, azaba ari mu mujyo wo kwizihiza igihe amaze mu muziki aho yifuje ko yakwegerana n’abafana be bo mu bihugu by’amahanga.
Yavuze ko azahera i Burayi, agakomereza muri Amerika akataka Canada ndetse akaba ateganya ko nyuma y’icyo gihe yazataramira mu bice bitandukanye byo mu ntara z’u Rwanda.
Uyu muhanzi uri mu batanga byose ku rubyiniro, araza gutaramira mu mbuga ya KCC yizihiza imyaka 5 amaze mu muziki ari kumwe n’abahanzi barimo Ali Kiba, Riderman, Bruce the 1st, Kenny K Shot, Bushali, Diez Dola, Shemi, Bwiza, Ariel Wayz, Angel,…

