Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwakoze inyigo y’umuhanda uzengurutse ikiyaga cya Sake ureshya na kilometero 42 kugira ngo utangire utunganywe mu gukurura ba mukerarugendo.
Ikiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma, gikora ku Mirenge ya Sake, Rukumberi na Jarama, umuhanda ukizengurutse ureshya na kilometero 42.
Kuva aho hatangiye kubakirwa umuhanda wa kaburimbo Ngoma- Bugesera, iki gice cyatangiye kuba nyabagendwa cyane ku buryo hari n’abatangiye kuhubaka amahoteli.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye ikinyamakuru ducyesha iyinkuru ko kuri ubu bamaze gukorera inyigo umuhanda uzenguruka iki kiyaga cya Sake ureshya na kilometero 42 kugira ngo ukorwe neza, iki gice cyose kibashe gukurura ba mukerarugendo benshi.
Yavuze ko bamaze kuhegereza ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’amazi ku buryo bifasha abifuza kuhashora imari.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko bari no gushakisha amafaranga yo kubaka uwo muhanda mushya.
Ati “Hari abantu batangiye imishinga yabo yo kuhubaka amahoteli, tuhafite umushinga wo kuhubaka umuhanda uzengurutse ikiyaga kugira ngo nibura hagire ibikorwa bihakorerwa bizana ba mukerarugendo binongere iterambere mu Karere ka Ngoma, ariko ni ibikorwa bikiri mu mishinga kuko ingengo y’imari ntabwo iraboneka.’’
Meya Niyonagira yavuze ko bateganyije ko uwo muhanda uzaba urimo lateritte uzaba ari mwiza ku buryo hakorerwa amarushanwa y’amagare, ay’imodoka n’ibindi bikorwa byakurura ba mukerarugendo.
Ati “Iyo abantu bamenye ahantu ko ari heza, ikiba gikurikiye ni ukuhabyaza umusaruro yaba ayo marushanwa, yaba ubworozi bw’amafi buteye imbere n’ibindi.”
“Rero igishushanyo mbonera kigaragaza ibyiza twahakorera kandi rwose tubirimo nubwo tutari twabona ingengo y’imari ariko turabiteganya vuba turi gushakisha amafaranga.’’
Uyu muyobozi yavuze ko umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro (Bugesera) watumye ibiyaga byo muri aka karere birushaho kugira agaciro aho bafite ba rwiyemezamirimo benshi bari kubyubakaho amahoteli n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.

