Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana.
Ngo hasanzwe yari yanyoye ibisindisha bikaba ari na byo byatumye akora iyi mpanuka dore ko yari arimo agendera ku muvuduko wo hejuru.
Shema Arnaud uzwi nka Dj Toxxyk ni umwe mu bavangamuziki bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse azwi mu ndirimbo zirimo “Pull up” yakoranye na Kivumbi na Mutoni.

