Umusore uri mukigero cy’imyaka 25 yafatiwe mucyuho ashaka gucucura umucuruzi ,bamufashe yemerako yaraje kwiba ibyuma.
Ibi byabereye mu Isoko rya Bishenyi riherereye Mukarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, mukagali ka Muganza ku isasita z’amanywa.
Amakuru yizewe BVNRWANDA yahawe nanyirubwite wafatiye Igisambo mu iduka rye yagize ati , haje Umuntu uri kuri moto ayigumaho , arampamagara ngirango numukiriya uje kunteza imbere ,ndasohoka ndamuvugisha ambaza nimba mfite insinga mubwirako nzifite . maze kumubwira ko zihari yansabye kuzana urupapuru n’ikaramu ndabizana akajya ambwira ubwoko ashaka nkandika nkashyiraho nibiciro byazo.
Uyumucuruzi yakomeje abwira bvnrwanda ko mugihe yarahugiye mubyo kuganira nuwo yise umukiriya ,haje umuntu yinjira mu iduka ajya mo imbere muri kontwari atangira gufata ibintu, aho yuburiye amaso abona hari umuntu muri kontwari niko kwinjira yihuta mugihe amufashe agirango amusobanuze icyo yashakaga muri kontwari igisambo kiriruka undi acyirukaho birangira agifashe.
Uyumusore wafashwe yiyemereyeko yashakaga kwiba ibyuma nubwo mubyo yasanganwe amaze gufatwa harimo n’Amafaranga.
Umuyobozi uhagarariye abashinzwe umutekano mu Isoko rya Bishenyi uzwi nka Muyomba niwe witabajwe mugucyemura iki kibazo,abwira bvn ko atari ubwambere ibibazo nkibi by’ubujura bahuye nabyo kuko baherutse gufata undi mujura winjiye muri Cantine agafatwa amaze gupakira agera kuri Million5.
kugeza ubu uwafashwe afitwe ninzego zishinzwe umutekano muri iri soko rya Bishenyi.