Ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK

Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza

yatunguranye asoma umunwa ku wundi Ariel Wayz abafana babo induru bayiha umunwa.

Nyuma yo gusomanira ku rubyiniro, Juno Kizigenza aganira

n’abanyamakuru yavuze ko yabitewe n’uko yari yishimye, ati “Ni

uko twari twishimye.”

Ku ruhande, Ariel Wayz we aganira na The New Times abajijwe ku

gusomana na Juno Kizigenza, yavuze ko nta kidasanzwe kuko

inshuti z’akadasohoka ‘Best friend’ zishobora gusomana.

Ubwo yari ku rubyiniro, Juno Kizigenza yateye indirimbo ‘Away’

yakoranye na Ariel Wayz maze uyu mukobwa wari umaze

gutaramira abakunzi be yongera gusubirayo bafatanya gususurutsa Abanyarwanda.

Uko indirimbo yaganaga ku musozo ni ko bagendaga babyinana

imbyino ubona ko bitozanyije barangije Juno Kizigenza yegera Ariel Wayz amusoma umunwa ku wundi.

 

Share.

1 Comment

Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE