Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abofisiye bakuru bahunze mu mpera za Mutarama 2025 ubwo AFC/M23 yatangizaga urugamba rwo gufata umujyi wa Goma.
Aba ni Brig Gen Dany Yangba Tene, Brig Gen Papy Lupembe Mopenzo, Komiseri Eddy-Léonard Mukuna na Jean-Lomuard Ekuka Lipopo wabaye Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami.
Gen Maj Alengbia Nzambe wari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 na we yafunganywe n’aba bofisiye ariko dosiye ye yarafunzwe nyuma y’aho apfiriye muri gereza muri Mata 2025.
Aba bofisiye batangiye kuburanishwa muri uru rukiko muri Werurwe. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere y’uko Goma ifatwa tariki ya 27 Mutarama, bari bamaze guhungira mu bice birimo umujyi wa Bukavu, basiga abasirikare bato ku rugamba.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bofisiye bagize uruhare rukomeye mu ifatwa rya Goma no gutuma AFC/M23 ihafatira intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho bya gisirikare bihambaye.
Aba bofisiye bo basobanuriye urukiko ko bafashe icyemezo cyo guhungira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’amayeri y’urugamba kandi ko bari babisabwe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cyabo.
Urukiko rwa gisirikare rwahamije aba bofisiye icyaha cyo guhunga umwanzi, kurenga ku mabwiriza y’ababakuriye no guta ibikoresho by’igisirikare, rubakatira igihano cyoroheje.
Komiseri Lipopo yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, Mukuna akatirwa imyaka ibiri, Brig Gen Tene na Lupembe bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe, bategekwa no kwishyura ihazabu ya miliyoni 2,8 z’Amafaranga y’Amanye-Congo.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwari bwarasabiye aba bofisiye igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 20 n’igifungo cya burundu.

