Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’u Bwongereza, yagaragaje ko Ikinyamakuru cya BBC cyahombye miliyari 1,1 y’Amapawundi (arenga miliyari 2,089 Frw) umwaka ushize kubera ko abishyura ifatabuguzi ryayo bakomeje gukendera.
Imibare igaragaza ko umwe mu bantu umunani mu Bwongereza atigeze agura ifatabuguzi ryo kumva BBC. Ni ibibazo bikomeje kugwirira iki gitangazamakuru kuko ingo zisaga miliyoni 3,6 zagaragaje ko zitagishaka serivisi za BBC.
Abongereza bategetswe kwishyura ifatabuguzi buri mwaka mu gihe bashaka kureba imiyoboro inyuzwaho amakuru n’ibiganiro bitandukanye bya BBC.
Ni amafaranga yifashishwa n’iki gitangazamakuru mu mirimo itandukanye aho kwisunga ayaturutse mu kwamamza.
Abatagishaka serivisi za BBC biyongereyeho ibihumbi 300 ugereranyije n’umwaka wabanje. Ibi byatumye iki gitangazamakuru gihomba miliyoni 617 z’Amapawudundi.
Iyi komisiyo yo mu Bwongereza igaragaza ko kandi abarenga miliyoni 2,9 bakeneraga serivisi za BBC batishyuye ayo kureba televiziyo, bituma ihomba miliyoni 550 z’Amapawundi, yose hamwe aba miliyari 1,1 y’Amapawundi itabonye mu 2024.
Iyi raporo igaragaza ko mu guhangana n’ibi bibazo, BBC yasuye ingo zitandukanye zo mu Bwongereza zingana na 50% z’abataraguze ifatabuguzi ariko ntibyagira icyo bitanga mu kuziba icyuho.
Iyi raporo igaragaza ko abajyanywe mu nkiko kubera kutishyura ifatabuguzi bagabanyutseho 17% mu 2024, ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Iti “Ni imibare yakomeje kugabanyuka kuva mu 2017.”
Hagaragajwe kandi ko BBC yagiye biguru ntege mu kwishyuza iri fatabuguzi. Iki gitangazamakuru cyagaragaje ko abakozi bacyo bagorwa no gusanga abaturage mu ngo kuko batabemerera kwinjira, bigatuma kugenzura ko ifatabuguzi ryishyuwe bigorana.
BBC igaragaza ko yakoresheje miliyoni 166 z’Amapawundi bingana na 4,3% by’ayo yinjiza, mu bikorwa byo gukusanya aya mafaranga.
Raporo ivuga ko BBC itarakoresheje amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’amafaranga y’uruhushya rwo kureba televiziyo, bikaba byaratumye itabasha kugabanya ikiguzi biyitwara mu gukorana n’abakiliya bayo.
Byagaragaye ko 40% by’ingo zo mu Bwongereza bagikoresha impapuro mu guhabwa impushya kandi bigaragaza ko nta bushake na buke BBC ishyira mu gukangurira abaturage gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Byanagaragaye ko gahunda ya BBC yo kugeza amakuru kuri bose igenda isubira inyuma, kuko urubyiruko rwinshi rwishakira indi soko y’amakuru aho kuba iki gitangazamakuru kimaze imyaka irenga 100.

