Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’abakunzi be n’inshuti z’akazi ke zari zishimiye cyane kubona umwe mu bahanzi batumye umuziki nyarwanda umenyekana mu mahanga agarutse mu rugo.
Akigera ku kibuga cy’indege, Kitoko yavuze amagambo yuzuyemo ibyishimo n’amarangamutima, agaragaza ko yiteguye gutanga ibihe byiza byuzuye umuziki n’urukundo. Yahawe ibendera ry’u Rwanda, n’indabo mu rwego rwo kumuha ikaze mu Rwanda.
Yanavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo azahuriramo na Davido. Ati “Ni urugendo rurimo ibintu byinshi, ariko ndishimye cyane. Nditeguye nzi ko abantu batamperukaga, kandi tuzagirana ibihe byiza.”
Uyu muhanzi azataramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye azahuriramo na Davido tariki 15 Ukuboza 2025, kikazabera i Kigali.
Ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane muri uyu mwaka, kuko bizaba bigaragarijwemo ubufatanye bwa muzika mpuzamahanga n’iyo mu Rwanda.
Kitoko umaze imyaka irenga 12 atuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo gusubira gutura mu Rwanda, kugira ngo ahakore ibikorwa bye by’umuziki ku rwego rwagutse, ndetse anahakomereze ubuzima busanzwe.
Yagize ati “Nasanze igihe kigeze ngo ngaruke mu rugo. Nshaka gukora umuziki wanjye hano, gufasha abandi bahanzi no gutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda ndimo. U Rwanda ni ho umutima wanjye uri.”
Mu myaka yamaze hanze, Kitoko yakomeje gukora umuziki, agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye i Burayi, Amerika no mu Bwongereza , ndetse akomeza kuba umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje guhagararira neza igihugu ku ruhando mpuzamahanga.
Kugaruka kwe mu Rwanda kwateye ibyishimo abakunzi be benshi bamukumburaga, ndetse bamwe bakavuga ko bizongera ubukana mu muziki nyarwanda, cyane cyane muri ibi bihe aho abahanzi benshi bari kongera gushyira imbaraga mu bitaramo by’imbere mu gihugu.

