Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize hanze amafoto agaragaza amavugurura y’ubwiherero n’ubwogero byo mu cyumba cyo muri White House kizwi nka ’Lincoln Bedroom’, avuga ko ubwari bwarashyizweho mu 1940 ku gihe cya Abraham Lincoln, butari bukijyanye n’igihe.
Yavuze ko amakaro mashya y’umukara n’umweru n’ibikoresho bya zahabu byashyizwe muri icyo cyumba kiri muri White House cyitiriwe Abraham Lincoln wayoboye Amerika, ahuye neza n’igihe cye ndetse bishoboka ko ari yo yari ahasanzwe.
Ni imwe mu mpinduka Trump akomeje gukora muri White House muri uyu mwaka.
Mu Ukwakira nabwo Trump yategetse ko igice kimwe cy’ingoro y’Umukuru w’Igihugu (White House) gisenywa kugira ngo hashyirwe icyumba kinini cy’imyidagaduro.
Ubwo bwiherero buri ahahoze ibiro bya Lincoln no mu cyumba cy’inama, aho Perezida Harry Truman wahoze ayobora Amerika yari yarabuvuguruye mu mwaka wa 1940.
Amabara y’inkuta z’ibiro bya Lincoln n’icyumba cye byahoze ari icyatsi harimo na zahabu nk’uko White House Historical Association ibivuga.
White House yavuze ko iri vugurura ryakozwe ryatewe inkunga n’abantu ku giti cyabo, nta misoro y’abaturage yakoreshejwe.
Umwanzuro wa Trump wo gushyira isura nshya kuri White House yateje impaka mu matsinda arengera ibidukikije ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Abaharanira kurengera amateka bavuze ko Trump yagombaga gusaba uruhushya rusange mbere yo gukora izo mpinduka, bavuga ko bishobora kwangiza isura ya White House.
Aba-Democrates banenze Trump bavuga ko yibanda ku kuvugurura White House kurusha gukemura ikibazo cy’ifungwa rya guverinoma.
Umuyobozi w’Aba-Democrates mu Nteko Ishinga Amategeko, Chuck Schumer, yanditse kuri X ati “Donald Trump yita ku bwiherero bwe kurusha uko yita ku gukemura ikibazo cy’ubuvuzi bwawe.”
Mu kiganiro cyabaye ku wa Gatandatu, Perezida Barack Obama wahoze ayobora Amerika yagize ati “Trump yibanda ku bibazo by’ingenzi, nko gushyira amabuye mu busitani bwa Rose Garden kugira ngo abantu batanduza inkweto, gushyira zahabu mu biro bya Oval kurusha gukemura ikibazo cy’ifungwa rya guverinoma.”
Yokomeje avuga ko aho kugira ngo Trump akemure ikibazo cy’ubuvuzi, yibanda ku kubaka ballroom (ahantu ho kwidagadurira) aho bivugwa ko hari abaturage batabasha kubona serivisi z’ubuvuzi, kubera ihagarikwa ry’imirimo ya Leta rimaze amezi abiri.

