Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2019, atangira kumenyekana mu 2020 ubwo yasubiragamo mu buryo bw’amayobera indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina’.
Nubwo hari abantu bake bari bamumenye icyo gihe, ntabwo umuziki we wakomeje kumenyekana ahubwo yongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka mike ubwo yari amaze kwimukira muri Uganda ari na ho atuye kugeza ubu.
Uretse gukundirwa umuziki, Gloria Buggie akundirwa imiterere y’umubiri we n’uburyo nawe akunze kwambara, ibi bikaba bikunze kuvugisha abatari bake.
Muri iyi minsi Gloria Buggie ni umwe mu bahanzi bagarukwaho cyane mu itangazamakuru rya Uganda ariko akaniyambazwa mu bitaramo bitandukanye.
Aganira na IGIHE, ubwo yari abajijwe itandukaniro yabonye mu kumenyekana ubwo yari mu Rwanda ndetse n’uko byaje gusa n’ibimworoheye muri Uganda.
Yagize ati “Ntabwo mu Rwanda byigeze byanga, ahubwo ni uko nahatangiriye umuziki sinigeze mpatinda. Ikindi nari umwana muto nyuma rero naje kuwukomereza muri Uganda, bitewe n’uko nari maze gukura noneho kandi ho mpamaze igihe ntekereza ko ariyo mpamvu byoroshye ko menyekana wenda vuba.”
Ku rundi ruhande, uyu mukobwa uherutse kwishimira imodoka yakuye mu muziki, yavuze ko ari mu myiteguro yo kuza kumenyekanisha umuziki we mu Rwanda.
Gloria Buggie uherutse gukorana indirimbo ‘Chikicha’ n’itsinda rya B2C, azwi mu zindi nka Ready, Nyash,Kampala n’izindi zinyuranye