Sosiyete ya Meta yatangaje ko igiye guhagarika porogaramu ya Messenger kuri mudasobwa za Mac na Windows guhera ku wa 15 Ukuboza 2025.
Nyuma y’iyo tariki, abakoresha iyi porogaramu ntibazongera kubasha kwinjiramo [log in], ahubwo bazajya bayoborwa ku rubuga rwa Facebook kugira ngo babashe kohereza no kwakira ubutumwa.
Meta ivuga ko abakoresha Messenger bazajya babona ubu butumwa nibazajya bafungura iyi porogaramu mu gihe izaba yahagaritswe.
Abakoresha mudasobwa za Mac bazahabwa iminsi 60 yo gukomeza kuyikoresha mbere y’uko ihagarikwa burundu, nyuma y’aho ntibongere kwemererwa kwinjira muri porogaramu.
Meta ivuga ko byaba byiza iyi prorogaramu isibwe kuri mudasobwa kuko nta mpamvu yo kuyigumana itagikora.
Nyuma y’ihagarikwa rya Messenger, abakoresha mudasobwa za Windows bashobora gukomeza gukoresha porogaramu ya Facebook, mu gihe abakoresha Mac bo bazajya bakoresha Messenger banyuze gusa ku rubuga rwa Facebook.com.
Meta yasabye abasanzwe bakoresha iyi porogaramu ya mudasobwa gutangira gukoresha uburyo bwo kubika neza ubutumwa bwabo no kugena umubare w’ibanga kugira ngo bazagumane ubutumwa bwabo mu gihe bazaba bari kwimukira ku rubuga rwa internet.
Iki cyemezo gishingiye kuri gahunda Meta yatangije muri Nzeri 2024 yo gusimbuza porogaramu ya Messenger, kugira ngo hakoreshwe gusa Facebook hifashishijwe urubuga rwa internet [Web App].
Zimwe mu mpamvu zashingiweho hafatwa iki cyemezo, harimo ko Facebook ku rubuga rwa internet yoroshye kuyigenzura no kuvugurura, ikaba ishobora gukoreshwa kuri operating system iyo ari yo yose, ikaba idatwara ububiko bunini kandi ku bikoresho byose by’ikoranabuhanga [mudasobwa, telefoni na tablet] ikaba ikora mu buryo bumwe