Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mu gihugu hose abaturage batanze ku rwego rw’utugari ibitekerezo bigera ku 10,159, byashingiweho hakorwa igenamigambi ry’uturere riri gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2025/26.
Ibyo bitekerezo 10.159 byatanzwe n’utugari 2,086, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MEIS bufasha abaturage kumenya ibibakorerwa no kunganira Leta mu igenamigambi. Utugari twohereje ibitekerezo tungana na 96,9%, kuko ari 2.086 muri 2.148 tugize igihugu.
Bimaze gutangwa, byoherejwe mu mirenge binyuze muri MEIS, biganirwaho biranozwa, na yo itoranyamo ibigera ku 2.745 ibiha uturere. Imirenge yohereje ibitekerezo ingana na 99,7%, kuko ari 415 muri 416 igize Igihugu.
Iyo uturere tumaze kwakira ibyo bitekerezo, twemezamo ibyo dukoreraho igenamigambi, tukanagena uburyo bizashyirwa mu bikorwa, harimo ibikorwa n’uturere, abafatanyabikorwa batwo, ndetse n’ibisaba ingengo y’imari iva ku rwego rw’Igihugu.
Ibitekerezo by’abaturage ku byo bifuza ko byajyanwa mu igenamigambi ry’uturere bitangira gukusanywa mu Ukwakira, bigaca mu nzego zose zibishinzwe bikanemezwa, kugira ngo bishingirweho mu kwemeza ingengo y’imari y’umwaka ukurikiraho.
Mu kwemeza ibyo bitekerezo, hagenderwa ku nkingi eshatu ari zo iy’ubukungu ari na yo ikorwamo ibikorwa byinshi. iy’imibereho myiza ndetse n’ iy’imiyoborere myiza.
MINALOC igaragaza ko ifite gahunda yo kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’uturere bikava kuri 84,4% biriho ubu rukagera kuri 90% bitarenze umwaka wa 2029.
Gusa, iyi minisiteri igaragaza ko hakiri imbogamizi mu gukusanya ibitekerezo by’abaturage no kubishyira mu bikorwa, zirimo amikoro adahagije atuma ibyifuzo byose bidashyirwa mu bikorwa, ndetse no kutaganira bihagije ku bikwiye kwitabwaho kurusha ibindi.
Hari kandi imbogamizi zijyanye n’ibyiciro bimwe by’abaturage nk’abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga batitabira bihagije gutanga ibyo bitekerezo, kimwe n’uruhare rukiri hasi rw’itangazamakuru na sosiyete sivili mu gukangurira abaturage kumva ko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu muri MINALOC, Kayisire Marie Solange yavuze ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ari uburyo bwo kwakira umusanzu wabo, Leta ikabunganira kuko ari bwo iterambere ryihuta.
Yagize ati “Dusaba abaturage kuduha ibitekerezo byiza bizadufasha nka Leta kubagezaho ibikorwaremezo bibafasha kwiteza imbere. Turasaba buri wese kugira uruhare rusesuye mu iterambere, kuko iterambere ry’akarere ritangirira ku iterambere ry’umuntu n’urugo rwe.”
Mu 2021 ni bwo hatowe itegeko rigena ko uturere tugomba gushyiraho uburyo bufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, harimo no gutanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi ry’akarere.
Ibitekerezo bizajya mu igenamigambi ry’uturere mu mwaka wa 2026/27 byatangiye gutangwa kuva ku itariki 14 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2025 aho ibizemezwa bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2026.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugaragaza ko mu 2022 abaturage bagize uruhare mu bibakorerwa ku kigero cya 66,8%, mu 2023 bigera kuri 65,6%, mu gihe mu 2024 byageze kuri 70,4%.