Mukarere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda ahazwi nko Kuruyenzi habereye Impanuka ikomeye cyane, ihitana abantu bagera kuri 3.

Ibi byabaye kumugoroba w’uyumunsi kuwa15 ukwakira2025,amakuru bvnrwanda yamenye nuko iyimpanuka yabaye mumasaha ya saakumi nimwe ashyira saakumi nimwe nigice.

Iyimpanuka yaturutse ku imodoka yo mubwoko bwa HOWO yaturukaga Igihara,iza gukica feri igeze ahitwa kundege ituruka muri uwo muhanda ifite umuvuduko uri hejuru cyane,yambukiranya Umuhanda Kigali-Muhanga ,kubwa amahirwe ntiyagira Ikinyabiziga bakubitaniramo ikomeza isa nkigana Murugazi Kukiriziya.

Gusa ubwo yarengaga gato uwo muhanda wa Kigali-Muhanga Umushoferi yabonye imodoka ya coaster yaricyuye Abanyeshuri agerageza kuyikatira nibwo yahitaga agonga umu Agent wa MTN ahita yitaba Imana ,ikomeza igonga nizindi muduka zigera kuri 5  zari ziparitse hafi aho zirangirika kuburyo bukomeye nkuko bigaragara mumafoto yafashwe numunyamakuru wa bvnrwanda.

Yakomeje kugenda ihura n’ Abana bavaga ku ishuri bagenda na amaguru irabagonga umwe ahita apfa ako kanya undi ahita afashwa numwe mubari hafi aho mugihe amujyanye kwa muganga nawe apfira mu inzira nkuko bamwe mubari aho impanuka yabereye babitangarije bvnrwanda.

Kugeza ubu harabarwa abantu ba3 bahitanywe nayo, harimo abana2 b’ Abahungu bavaga kwiga ndetse numu Agent wakoreraga kuruyenzi.

Umunyamakuru wa bvnrwanda yahavuye hageze imodoka ya breakdown kugirango yegure iyo howo barebeka ntawundi yaba yaguye hejuru.gusa amakuru dukesha abaturage nuko imodoka zagonzwe ziparitse ntamuntu waruzirimo zose uko ari 5.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE