Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangiye kujyanwa mu mashuri mu rwego rwo kurushaho gukundisha urwenya abakiri bato ari na ko abategura ibi bitaramo bashinga amatsinda y’abanyeshuri bazi gusetsa mu bigo binyuranye.
Bahereye mu kigo cya Gitisi TTS ho mu Karere ka Ruhango, Fally Merci watangije ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifatanya n’abanyeshuri baho.
Mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru, Fally Merci yagize ati “Nyuma y’igihe dukora urwenya, twatangiye kurujyana mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukundisha abakiri bato urwenya ariko tunafasha abafite impano kurushaho kuzagura.”
Fally Merci yavuze ko uretse kujya gutaramira mu bigo by’amashuri, bazajya bafungura amatsinda y’abanyarwenya bafite impano mu rwego rwo kugira ngo bajye bagira umwanya wo kwitoza no kwimenyereza utuntu twabo.
Uyu munyarwenya yavuze ko uko bazajya basura aba banyarwenya bizajya bibaha amahirwe yo kumenya abafite impano zitangaje bakaba babaha amahirwe yo kwigaragaza mu bitaramo bya Gen-Z Comedy.
Fally Merci atangije ibikorwa bya Gen-Z Comedy mu bigo by’amashuri, nka kimwe mu bikorwa byo kwagura ibikorwa by’ibi bitaramo bimaze imyaka itatu bibera mu Mujyi wa Kigali.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangiye mu 2022, bigenda byaguka ndetse mu minsi ishize bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu bimaze bitegurwa.

