Urukikoko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Prof. Munyaneza Omar aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha byo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze ateganyijwe no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ko mu bigize ibyaha harimo ko Prof. Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda kandi batakoze ibizamini by’akazi.
Bwagaragaje kandi ko hari abakozi yahatiye kujya mu zabukuru kandi bo bari bacyiyumvamo imbaraga zo gukora kandi n’imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iteganywa n’itegeko ngo yari itaragera.
Hari kandi kuba ngo yarahaye akazi uwitwa Mungwakuzwe Dieudonne amugira ‘Executif Assistant’ we na Mujyambere Uwimbabazi Rosine wagizwe ‘Messenger’ kandi uwo mwanya utari uteganyijwe ku miterere y’ikigo.
Bwanavuze ko kandi uwo Mungwakuzwe yari amaze amezi 11 ahemberwa umwanya utari uwe, aho buvuga ko amafaranga yagombaga kuba yarahembwe harenzeho arenga miliyoni 20 Frw.
Mu bindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo kuba yarashatse abantu bo hanze ya WASAC Group mu gukoresha ibizamini by’akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko biganjemo abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, hakaba na bimwe mu bibazo yiteguriraga ku giti cye.
Bugaragaza ko mu ibazwa rye, Prof. Omar Munyaneza yiyemereye ko yazanye abantu bavuye hanze ya WASAC barimo abavandimwe be, inshuti ze kandi binyuranye n’ibiteganywa ko abakozi ba WASAC ari bo batanga ibizamini cyangwa abandi bapiganwe.
Bwari bwamusabiye gufungwa by’agateganyo ngo kuko ari bwo buryo bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje cyangwa ngo yotse igitutu abatangabuhamya.
Prof Munyaneza Omar yaburanye ahakana ibyaha akavuga ko ibyakozwe byari bikurikije amategeko, yasabye ko yaburana ari hanze ndetse anatanga ingwate asaba ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwagira ibyo rumutegeka.
Urukiko rwasuzumye ibibazo bibiri birimo kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha no kumenya niba hari impamvu zikomeye zashingirwaho abaregwa bagakurikiranwa bafunzwe.
Urukiko rusanga ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze atekaganyijwe gishingiye ku mushahara Mungwakuzwe Dieudonné yahembwaga nta kigaragaza koko niba Prof Omar Munyaneza ari we wagennye koko umushahara wa Mungwakuzwe Dieudonné cyane ko WASAC Group ifite abanyamigabane, bityo ko nta mpamvu zikomeye zituma agikekwaho.
Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro, Urukiko rusanga hari ubutumwa yanditse asaba ko Dieudonné Mungwakuzwe ari we wazahabwa ako kazi na mbere y’uko umwanya ku isoko.
Rusanga gushyiraho amabwiriza y’ibigomba gushingirwaho mu itangwa ry’akazi bikozwe na Omar Munyaneza kuko abatangabuhamya babivuze ari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha.
Rusanga kandi ibivugwa ko Prof Munyaneza Omar yagiye azana abandi bantu bagategura ibizamini by’akazi kandi bihabanye n’amategeko nabyo bigize impamvu ikomeye.
Rugaragaza ko ubuhamya bw’abakozi yayoboraga bugomba gushingirwaho ngo kuko ntacyo yapfaga nabo kandi bakaba baramutanze mu kigo bityo ibyo bavuga bijyanye n’imikorere yacyo byaba ari ukuri.
Kuri Mungwakuzwe Dieudonné, Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze atekaganyijwe yaturutse ku mushahara yahembwaga kandi umwanya yakoragaho utari uyakwiye.
Urukiko rusanga Mungwakuzwe Dieudonné atari we wishyize mu kazi, yashyizwe umukono ku masezerano y’akazi, atari we wihembaga kandi ko yagiye mu kazi yakoze ikizamini akanagitsinda bityo ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha kuko atari we wabibazwa ahubwo byabazwa uwamushyize mu kazi cyangwa uwamuhembaga.
Ku bijyanye no gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo rusanga Prof Omar Munyaneza akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.
Rwagaragaje ko hashingiwe ku kuba hari impungenge ko ashobora kubangamira iperereza, gusibanganya ibimenyetso no gushyira igitutu ku batangabuhamya.
Ku bijyanye n’ingwate yari yatanzwe Urukiko rwavuze ko idakwiye kwemerwa ukurikije indantagaciro igihugu kigenderaho zo gutanga serivisi nziza kandi bikaba bihabanye n’ibyo Prof. Munyaneza yakoze.
Mungwakuzwe Dieudonné na we bareganwaga, Urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha bityo ko nta mpamvu zituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, rutegeka ko ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa.
Rwibukije ko ababuranyi bafite iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo mu gihe baba batanyuzwe nacyo.

