Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yavuye mu gikombe cya Afurika nta mukino n’umwe itsinze nyuma yo gutsindwa na Cap-Vert.

Ku Cyumweru, tariki 17 Kanama 2025 ni bwo u Rwanda rwakinnye uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda C na Cap-Vert. Mu gace ka mbere ikipe y’igihugu ya Cap-Vert yatsinze amanota 20-8. Mu gace ka kabiri u Rwanda rwagerageje kwitwara neza ndetse rugabanya ikinyuranyo cy’amanota rwari rwashyizwemo, Igice cya mbere kirangira Cap-Vert  ifite amanota 37 kuri 29.

Mu gace ka gatatu ibintu byaje kongera gusubira inyuma ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda aho yongeye kurushwa cyane dore yinjijemo amanota 12 naho Cap-Vert ikinjizamo 24. Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu ya Cap-Vert yegukanye umukino ku manota 75 kuri 62.

U Rwanda rwahise rusezererwa mu Gikombe cya Afurika nta mukino n’umwe rutsinze dore ko rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70 ndetse rugatsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.

U Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75 kuri 62

U Rwanda rwavuye mu Gikombe cya Afurika nta mukino n’umwe rutsinze

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE