Umutoza mushya wa Police FC, Ben Mousa, yatangaje ko yagarutse mu Rwanda afite intego zikomeye zo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse no guserukira igihugu mu marushanwa nyafurika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere, Ben Mousa yavuze ko agarutse mu gihugu afata nk’icya kabiri ku mutima we, nyuma y’uko yagiriye ibihe byiza muri APR FC.

Yagize ati: “Ndishimye kongera kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu mfiteho urwibutso rwiza. Natwariye hano igikombe, nagejeje ikipe ku mukino wa nyuma w’igikombe. Kigali, umujyi wa Afurika usukuye kurusha indi, ni ishema kuri njye kongera gutangira akazi hano”.

Yavuze ko yemeye gutoza Police FC bitewe n’ukuntu abayobozi bayo bamweretse icyerekezo gihamye. Ati “Kuva ku munota wa mbere twaganiriye ku ntego zirimo gutwara shampiyona, no guhagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup cyangwa Champions League. Sinaje kurangiza ku mwanya wa 3 cyangwa uwa 4. Naje kwinjira mu rugamba rwo gutwara ibikombe.

Ben Mousa kandi yavuze ko nubwo Police FC itaratwara igikombe cya shampiyona, afite icyizere ko bishoboka, kuko yasanze ikipe ifite abakinnyi bafite impano n’imbaraga. Ati “Kugira ngo utware igikombe, ugomba kwinjira mu mukino wose nk’aho ari umukino wa nyuma. Kugira ubwitange, imbaraga n’umutima w’intsinzi ni byo bizatuma tugera ku ntego.

Yanavuze ko kuba yarangije imyitozo ya mbere abona abakinnyi bafite ubushake n’ubushobozi, ari ikimenyetso cyiza cy’uko ibintu bizagenda neza. Ati “Nabonye impano nyinshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Icy’ingenzi ni uko twese abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi tuzafatanya, tukagira intego imwe.”

Yongeraho ko kuba Police FC iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro bigaragaza ko ifite ubushobozi bwo kugera kure. Ati “Police FC iri mu makipe ane akomeye mu Rwanda. Yarangije shampiyona ishize iri mu myanya ya mbere. Tugomba kongeramo imbaraga mu mayeri n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo tujye tubasha gusoza iminota 90 dufite imbaraga n’intsinzi.

Umutoza yavuze ko bazamara ibyumweru bibiri bitozereza i Kigali, nyuma bagafata icyumweru cy’umwiherero i Rubavu. Hazaba n’imikino 5 cyangwa 6 ya gicuti mbere yo gutangira shampiyona ku wa 15 Kanama. Ati “Intego ni uko tuzaba turi ku rwego rwo hejuru mu myitozo ngororamubiri no mu mikinire mbere y’umukino wa mbere ngo Shampiyona itangire.

Ben Mousa avuga ko nubwo APR na Rayon Sports ari amakipe akomeye, Police FC igomba kwishingikiriza ku bushobozi bwayo aho kureba ku izina ry’abo bahanganye. Ati “Twubaha Rayon na APR, ariko tuzajya dukina duhereye ku bushobozi bwacu, si ubw’abo duhanganye. Amanota atatu ni yo tugomba gushaka ku mukino uwo ari wo wose.”

Ku bijyanye n’ibihuha bivuga ko bari mu biganiro na Manishimwe Djabel, yavuze ko nta biganiro birabaho, ahubwo hakirimo gusesengura imiterere y’ikipe kugira ngo harebwe niba hari aho kongera abakinnyi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE