Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce bongeye kugaragara mu mujyi wa New York mu buryo bwatunguye abafana babo ,ubwo bari bavuye gufata ifunguro rya nijoro muri resitora ya Torris bari kumwe . 

aylor n’umukunzi we , Kelce usanzwe ari umukinnyi wa shampiyona y’umupira w’amaguru w’abanyamerika [NFL]  mu ikipe ya Kansas City Chiefs ,bongeye kugaragara bafatanye agatoki ku kandi ku mugoroba wo ku munsi wejo  ndetse binemezwa ko bari bagiye mu mugoroba wo guteretana .

Kelce yari yambaye ishati y’umweru ifite amaboko magufi ,ipantalo y’umukara ,inkweto z’umukara ndetse n’amalinete y’umukara  mu gihe urukundo rwe ,Taylor yari yambaye mu buryo busa nk’ubusanzwe ariko bugezweho kuko yagaragaye mu ikanzu ngufi y’iroza ifite imitako ishashagirana iri mu ibara ry’umuringa ,agasakoshi gafite ibara ry’icunga ,inkweto z’ibara ry’umusenyi  ndetse n’amaherena  n’imikufi byose bya zahabu  .

Mu makuru yatangajwe n’umwe mu bakozi b’iyi resitora , avuga ko aba bombi babanje kuganira ari bonyine gusa nyuma musaza we Taylor Swift witwa Auston Swift akaza kubiyungaho , aho bari bicaye mu cyumba cyihariye mu rwego rwo kwirinda aba bafotora ndetse n’akavuyo k’abafana.

Mu mafoto yafashwe aba bombi batabizi agaragaza Kelce yitwara nk’umurinzi wa Swift kuko yamufataga akaboko inshuro nyinshi ndetse akanahora yitegereza uko ari gutumbuka mu gihe yasigaye inyuma .

Uretse kujya muri uyu mugoroba wo guteretana bizwi nka ‘date’ , Taylor na Kelce bari banagaragaye muri Nashville , aho banatambutse ku itapi itukura nk’itsinda ry’abakundana  ndetse nyuma yaho Taylor yahise ajya ku rubyiniro atunguranye aririmba indirimbo ye yise ‘ Shake it off ‘ yasohotse mu mwaka wa 2014 .

Kelce kandi yahise ahuza Swift n’inshuti ze z’abakinnyi bakinanga umupira w’amaguru w’abanyamerika barimo benshi mu bakinira ikipe ya San Francisco 49ers ndetse icyo gihe bose baririmbana indirimbo ye yise ‘Love Story ‘yagiye hanze muri 2008 .

Swift nyuma yo gushyira iherezo ku rugendo rwe rw’ibitaramo bizenguruka isi yise ‘Eras Tour’ byamwinjirije asaga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika , kuri ubu ari mu karuhuko mu gihe Kelce we ari kwitegura umwaka w’imikino mushya wa NFL .

Muri Nyakanga mu 2023 ,nibwo urukundo rwa Travis Kelce na Taylor Swift rwatangiye kuvugwa ndetse nyuma yaho batangiye kujya babyerekana ubwo bagendanaga mu bitaramo  bitabiraga bari kumwe .

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE