MI6 yitandukanyije n’Umuyobozi wayo mushya, Blaise Metreweli, ufite sekuru wari intasi y’Aba-Nazi.

Blaise Metreweli yatangajwe nk’ugiye kuba umuyobozi mushya w’Urwego rw’Ubutasi bw’u Bwongereza (Secret Intelligence Service) muri uku kwezi. Azaba ari we mugore wa mbere uyoboye uru rwego mu myaka 116.

Nubwo amateka ye yihariye atazwi cyane, inyandiko zigaragaza ko sekuru yari Constantine Dobrowolski, wahoze mu Ngabo z’u Burusiya ariko nyuma agatoroka akajya gukorera Aba-Nazi nk’intasi yabo nkuru i Chernihiv muri Ukraine.

Gusa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, ivugira MI6, yatangaje ko Metreweli “atari yarigeze amenya cyangwa ahura na sekuru wo ku ruhande rwa se.”

Iyi minisiteri yakomeje igira iti “Igisekuru cya Blaise kirimo amateka y’amakimbirane n’amacakubiri, kandi nk’uko bimeze ku bantu benshi bafite inkomoko mu Burasirazuba bw’u Burayi, bake nibo babyumva.”

Yavuze ko ayo mateka aremereye kandi arimo urujijo yamuteye umuhate wo gukumira amakimbirane no kurinda abaturage b’u Bwongereza ibyago by’iterabwoba n’ibindi byago biva mu bihugu bikomeje kwitwara nk’abanzi muri iki gihe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE