Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.
Agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0,5%.
Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi yo iri kuri 0,1%.
Igice cya kabiri kigizwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga biri kuri 1,9% mu gihe uburwayi bw’igicuri buri ku kigero cya 2,9%.
Imibare y’abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y’imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.
Dr. Yvan Butera yerekanye ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku buryo bukabije usanga ari abatarize cyangwa abatararangije amashuri abanza.
Ati “Ingamba igihugu gifata zo kugumisha abana mu mashuri bakiga kugeza ku rwego rushimishije. Kuba warize amashuri amwe n’amwe no kubaho ubuzima busa n’aho butekanye hari icyo bifasha mu kugabanya indwara zo mu mutwe.”
Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu kuba intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo imiterere y’abantu muri rusange, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Nko ku bijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, mu myaka 10 ikoreshwa ry’inzoga ryariyongereye riva kuri 41,3% rigera kuri 48,1%. Intara y’Amajyaruguru ikaba iri imbere na 56%, Amajyepfo ni 51,6%, Uburengerazuba ni 46,5%, Iburasirazuba ni 43,9% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 42,0%.
U Rwanda rugeze he rwita kuri ibyo bibazo?
Dr. Butera yagaragaje ko nyuma yo muri 1995 u Rwanda rwashyizeho politiki yo kwita ku buzima bwo mu mutwe runatangira kwigisha abaganga cyane ko icyo gihe rwari rufite umuganga umwe gusa.
Kuri ubu indwara zo mu mutwe zishobora kuvurirwa ku bigo nderabuzima ariko hari n’ibigo byita ku bafite ibibazo byihariye nko mu Karere ka Huye hari ikigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge, Centre Icyizere ndetse n’ibitaro bya Kinyinya.
Yerekanye ko kandi hari intambwe yatewe aho u Rwanda rwatangiye gutanga umuti ugamije kuvura agahinda gakabije ‘Ketamine Clinic’, bihereye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal kandi hari gushakwa ubushobozi ku buryo byagezwa no ku yandi mavuriro.
Kugeza ubu hari ubwoko bw’imiti 14 buboneka kuri Post de Sante, igera kuri 20 iboneka ku bigo nderabuzima mu gihe irenga 45 iboneka ku bitaro by’uturere ivuye kuri 15 byari bifite 2015.
Abivuza ibibazo byo mu mutwe nabo bariyongereye kuko nko muri 2022-2023 bari 49.000 bavuye kuri 33.000 muri 2019. Igice kinini cyabo bivuriza ku bigo nderabuzima, abivuriza ku bitaro bikuru ni 9000, abivuriza ku bitaro by’uturere 6000, mu gihe abivuriza mu bitaro byigenga bagera kuri 600.
Muri gahunda yo kongera abaganga nibura guhera mu 2023 buri mwaka hinjizwa abiga ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe bagera kuri 300 bavuye kuri 60 biganjemo abaforomo n’abaganga.
Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa zishingiye ahanini ku kwerura abantu bakavuga ibibazo bafite, gutinya, kudashaka gufunguka ku bijyanye n’amarangamutima, abakozi bake, imiti, imyumvire n’ibindi.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe ari ikintu cy’ingenzi kandi gikwiye kwitabwaho.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye mu gukemura inzitizi n’imbogamizi zikigaragara mu guhangana n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.