Mu kiganiro aherutse kugirana na The Stanley Agu Show, Ruger yavuze ko yifuzaga kuba yaramenye kare ko muri uru ruganda rwa muzika nta nshuti nyakuri zihaba.
Ati:”Ikintu kimwe nifuza kuba naramenye kare ni uko nta muntu uba inshuti yawe mu ruganda rwa muzika. Ibirenze ushobora kugira ni inshuti nyazo nk’ebyiri, ziba zihagaze ku ruhande rwawe, zifuza ko utera imbere, ndetse n’igihe ibintu bitagenda neza zikaba hamwe nawe, zikagerageza ko uhora umeze neza. Ni ibyo gusa.”
Ruger yakomeje avuga ko imibanire hagati y’abahanzi n’abandi bakorana muri uru ruganda iba ishingiye ku nyungu, aho umuntu aba agufiteho inyungu runaka, ariko igihe iyo nyungu ihindutse cyangwa irangiye, benshi bahindura imyitwarire.
Ati:”Byose ni ubucuruzi. Ntawe ukwitayeho by’ukuri. Bamenyana nawe kuko icyo gihe hari icyo ushobora gutanga. Ariko igihe bikugoye, benshi barahinduka. Uzabyibuke, inshuti nyazo ushobora kugira muri uru ruganda zishobora kuba ebyiri, rimwe na rimwe imwe, cyangwa ntinahabe.”
Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.

