Umuraperi w’Umunya-Uganda Walukagga Shafik, uzwi cyane ku izina rya Fik Fameica, yavuze amagambo akomeye yerekeye uko abona umubano w’abakundana, avuga ko nubwo ari umuntu ucecetse kandi wubaha, atari wa wundi ushobora kugengwa n’umugore uwo ari we wese.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Fik Fameica, wamamaye mu ndirimbo nka Biligita, yagize ati: “Ndi umuntu wicisha bugufi, ariko si ukuvuga ko hari umugore ushobora kuntwara uko ashaka.”

Yakomeje avuga ko kwiyoroshya no kwicisha bugufi bidakwiye kwitiranywa n’ubwoba cyangwa kutagira ijambo, agaragaza ko umuntu agomba kwihesha agaciro no gushyiraho umurongo ugaragaza uko yifuza kubaho n’uko yifuza kubana n’abandi.

Fik Fameica, uzwi no ku izina rya Fresh Bwoy, amaze imyaka myinshi yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki wa Hip-Hop muri Uganda. Yatangiye kwamamara cyane mu mwaka wa 2015 ubwo yakoreraga mu nzu itunganya umuziki ya Black Man Town, aho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika.

Nubwo atajya akunda kugaragaza ubuzima bwe bwite cyane cyane iby’urukundo, amagambo aherutse kuvuga yerekana imyumvire afite ku mibanire y’abantu ndetse n’uburyo abakundana cyangwa abashakanye bagakwiye kubana.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE