Uwizeye Ally uzwi cyane nka Ally Soudy, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ukomeye, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba yahawe amahirwe yo kuyobora ‘Rwanda Convention 2025’, igikorwa mpuzamahanga kizahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu Mujyi wa Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi Rwanda Convention izaba guhera tariki 4 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, ikazahuza Abanyarwanda bo muri Amerika n’abandi baturutse imihanda yose.

Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba nyuma y’imyaka itanu, dore ko giheruka muri 2019. Kuri iyi nshuro, kizaba kirimo ibirori byihariye, harimo n’ibitaramo bikomeye by’abahanzi b’imena nka The Ben, Meddy na Massamba Intore.

Ku wa Gatatu, tariki 11 Kamena 2025, ni bwo byemejwe ko Ally Soudy ari we mushyushyarugamba uzayobora uyu muhango. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ari inzozi yagize mu rugendo rwe rw’umwuga, akaba abifata nk’intambwe ikomeye mu kazi akora.

Yagize ati “Rwanda Convention ni kimwe mu bikorwa bikomeye by’Igihugu kandi mpuzamahanga. Kandi haba harimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ni kimwe mu bikorwa rero umuntu uwo ari we wese ukora akazi k’imyidagaduro cyangwa se umwuga aba yifuza kuyobora,”

Yongeyeho ko yaherukaga kuyobora igice cy’urubyiruko cya Rwanda Convention (Rwanda Convention Youth) cyabereye muri Amerika ya Ruguru, ariko kuba yatekerejweho no ku rwego rusanzwe ngo ni ikintu kidasanzwe giteye ishema.

Akomeza agira ati “Kubona rero iyi nayo yo muri Amerika barantekerejeho bakampa akazi, ni ikintu cyiza cyane gifasha urugendo rwanjye mu kurushaho gutera imbere, no gutera imbaraga urubyiruko.”

Uyu mushyushyarugamba ufite uburambe bw’imyaka 18 mu kuyobora ibitaramo, yavuze ko Rwanda Convention ya 2025 izaba yihariye, kuko izaba igizwe n’ibirori bitandukanye kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Ati “Ifite ibitaramo byinshi birimo n’icyo kwizihiza umunsi wo kwibohora, harimo ibitaramo by’abahanzi nka The Ben, ikindi cyo ku cyumweru kizaba ari icy’amasengesho n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, aho Meddy nawe azaririmbamo,”

Ally Soudy yagaragaje ko Rwanda Convention itari igikorwa cy’imyidagaduro gusa, ahubwo ari urubuga ruhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo, bakanaganira ku iterambere ry’u Rwanda. Yavuze ko ari amahirwe ku bahanzi bahabonera uburyo bwo gukomeza guhangwa n’amaso y’Isi.

Ati “Ni igikorwa gisobanuye guhuza abantu, guteza imbere ubuhanzi, no gufasha urubyiruko kugaragaza uruhare rw’abo mu guteza imbere u Rwanda. Ni ikintu rero gifite agaciro kanini kuri njye ndetse no ku iterambere ry’abandi muri rusange.”

Ally Soudy yashimye Imana yamuhaye aya mahirwe, avuga ko gukora igihe kirekire mu mwuga bimuhesha icyizere mu banyamakuru n’abakora imyidagaduro. Yasoje agira ati “Gutinda mu mwuga bituma n’abandi babona ko ibyo ukora bikurimo, bikanagutunga. Rero ni ishimwe rikomeye,”

Rwanda Convention 2025 ni urubuga ruzahuza abantu b’ingeri zinyuranye, rukazanatanga umwanya wo kwidagadura, gusabana no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’u Rwanda. Kuba Ally Soudy yaragiriwe icyizere ngo abe ari we uzayobora ibi birori, ni ikimenyetso cy’uko ubunyamwuga n’umurava we bimaze gushimangirwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE