Urwego rwo muri Espagne rushinzwe iperereza ku mpanuka, CIAIAC, rwatangaje ko indege ya sosiyete ya Lufthansa yarimo abantu 205, mu mwaka ushize yamaze iminota 10 mu kirere nta mupilote uyitwaye.
CIAIAC yasobanuye ko byabaye tariki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yavaga mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage yerekeza i Seville muri Espagne.
Icyo gihe, umupilote wa mbere yari yagiye mu cyumba kibamo ubwiherero n’ubwogero (lavatory), yizera ko ushinzwe kumufasha (co-pilot) akomeza gutwara indege nta kibazo.
Ushinzwe gufasha umupilote yaje guta ubwenge ubwo yari atangiye kuyitwara, icyakoze yari yamaze gufungura atabigambiriye itumanaho rimuhuza n’abagenzurira ingendo z’indege ku butaka.
Iperereza risobanura ko abashinzwe kugenzura ingendo z’indege bagerageje kuvugisha ushinzwe gufasha umupilote inshuro eshatu kugira ngo bamenye ikibazo yagize, ariko ntiyabasubiza.
Muri uwo mwanya, indege yagendaga neza nk’aho itwawe n’umupilote kuko yari yashyizwe mu buryo bwo kwitwara buzwi nka ‘autopilot’.
Ubwo umupilote wa mbere yavaga mu bwiherero, yagerageje inshuro eshanu gufungura urugi rw’aho atwarira akoresheje imibare isanzwe, biranga, biba ngombwa ko akoresha imibare idasanzwe (emergency code).
Umupilote wa mbere yasanze ushinzwe kumufasha yataye ubwenge, amusimbura mu mwanya w’utwara indege, urugendo rukomeza nta mbogamizi.
Abakozi bo muri iyi ndege ndetse n’umugenzi usanzwe ari umuganga bahaye ushinzwe gufasha umupilote ubutabazi bw’ibanze. Mu buhamya yatanze, yavuze ko icyo yibuka ari uko yabonye avurirwa mu ndege.
Umupilote yagushije indege ku kibuga cy’indege cya Adolfo Suarez Madrid-Barajas, akuramo uyu mukozi wari wagize ikibazo, yoherezwa ku bitaro byaho, indege ibona gukomeza urugendo muri Seville nyuma y’iminota 20.
Iperereza ryagaragaje ko kunanirwa gutwara iyi ndege k’ushinzwe gufasha umupilote kwatewe n’ikibazo kidasanzwe cy’imikorere y’ubwonko, gusa ngo we ntiyari azi ko agifite.
CIAIAC yasobanuye ko uyu mukozi yambuwe icyemezo gihamya ko ubuzima bwe buhagaze neza, cyamwemereraga gufasha abapilote.